Umunyarwandakazi Dr. Monique Nsanzabaganwa, yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Madamu Nsanzabaganwa yatorewe izi nshingano mu nama ya 34 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, bijyanye n’uko umugabane wa Afurika cyo kimwe n’Isi muri rusange bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.
Madamu Nsanzabaganwa yatowe ku bwiganze bw’amajwi 42 kuri 55 y’ibihugu byatoye, ahigika bagenzi be batanu bari bahanganye.
Dr Nsanzabaganwa kuri Twitter yashimiye abamutoye agira ati: “Ndashimira cyane Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika yunze ubumwe ku cyizere bagiriye Igihugu cyacu ndetse nanjye ubwanjye. Mbijeje kuzakorana umurava mu kuzuza inshingano zanjye kandi nkurikije inama muzangira.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yamushimiye igira iti: “Turashimira umukandida w’u Rwanda Monique Nsanzabaganwa watowe nk’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, watowe ku majwi 42 kuri 55 y’ibihugu bigize umuryango.”
Madamu Nsanzabaganwa afite intumbero zo kuba mu buyobozi bwa AU burajwe ishinga no guteza imbere ubukungu, byose bikajyana no gukorera mu mucyo, gushyira imbaraga mu kubaza inshingano abazishinzwe, kongera ingufu mu ihame ry’imiyoborere n’ibindi.
Yari ahataniye uyu mwanya n’abandi n’abarimo umunya-Uganda, Pamela Kasabiiti Mbabazi usanzwe akuriye Komisiyo ishinzwe igenamigambi mu gihugu cye.
Abandi ni Umunya-Somalia Awale Ale Kuliane, Fatouma Jallow ukomoka muri Gambia, Hasna Barkat Daoud ukomoka muri Djibouti na Martha Akya Amaa ukomoka muri Ghana.
Kandidatire ya Dr Nsanzabaganwa ugomba kunguriza umunya-Tchad Moussa Faki Mahamat, yatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ku wa 03 Ukuboza 2020, ubwo yakiraga mu musangiro abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.



2 Responses
Dr Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU
nibyo kbs uyu mubyeyi ni umuhanga kandi akunda ukuri ,igihugu n’IMANA afurika n’igihugu cyacu tumwitezeho byinshi.amahirwe masa mubyeyi.
Dr Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU
nibyo kbs uyu mubyeyi ni umuhanga kandi akunda ukuri ,igihugu n’IMANA afurika n’igihugu cyacu tumwitezeho byinshi.amahirwe masa mubyeyi.