Ishimwe Dieudonné wamenyekanye mu gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bwo gutuma ahabwa ubutabera akagirwa umwere ku byaha yari akurikiranyweho.
Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 02 Ukuboza ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné runategeka ko ahita arekurwa, nyuma y’amezi arenga arindwi afunzwe.
Uyu musore ukuriye Company ya Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, ubushinjacyaha bwari bunukurikiranyeho ibyaha bitatu byose yagizweho umwere, birimo icyo kwaka ishimishamubiri, guhoza undi ku nkeke no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Ni ibyaha muri rusange bifitanye isano no kuba yarakekwagaho gusambanya abakobwa bagiye bitabira Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu ubwo Prince Kid yasohokaga muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, yabwiye itangazamakuru ko ashimira abantu bose bamugaragarije urukundo; yica by’umwihariko kuri Perezida Paul Kagame.
Yagize ati: “Ndashimira abantu bose bambaye hafi n’abanyeretse urukundo, ariko nanone mbonereho umwanya wo gushimira cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”
“Abenshi bari baciye iteka ko ibintu byarangiye. Yego Perezida wa Repubulika yababajwe n’ibyabaye ariko mu bushishozi bwe n’ubunararibonye bwe, yavuze ko ubutabera bukora akazi kabwo.”
Ishimwe yavuze ko akimara gutabwa muri yombi yari afite ubwoba, gusa nanone akaba yari afite icyizere cy’uko ubutabera buzakora akazi kabwo bukamurenganura.
Uyu musore akimara kurekurwa yakiriwe n’inshuti ze zirimo Miss Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane bavuzwe cyane muri dosiye ye, umunyarwenya Ndimbati n’abandi.



2 Responses
Ishimwe rya Prince Kid wamaze gufungurwa kuri Perezida Kagame
Abanyamakuru ntimugakoreshr amakosa Leta. None se uwo mu Kid arashomira PK niwe umufunguye cg afunguwe n’ubutabera?
Nubwo abaye umwere yitonde kubera buriya hari akabazo qlq part
Ishimwe rya Prince Kid wamaze gufungurwa kuri Perezida Kagame
Abanyamakuru ntimugakoreshr amakosa Leta. None se uwo mu Kid arashomira PK niwe umufunguye cg afunguwe n’ubutabera?
Nubwo abaye umwere yitonde kubera buriya hari akabazo qlq part