Amafaranga u Rwanda rwinjije mu mwaka ushize wa 2021 aturutse ku bicuruzwa na serivisi rwohereza hanze yavuye kuri miliyari 1,9 z’amadolari agera kuri miliyari 2,1 z’amadolari bisobanuye ko agaciro kabyo kiyongereyeho 9,4% ugereranyije na 2020 mu gihe serivisi gusa zazamutse kugera kuri 11%.
Ibi nibyo Abanyarwanda bamaze gushora imari hanze y’igihugu mu bihugu byasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda mu bihe bishize, baheraho basaba bagenzi babo gutinyuka nabo bakabyaza aya mahirwe umusaruro.
“Mu minsi ishize nagiye muri Ghana muri Youth Connect mbona bakunze imyenda yanjye, byafunguye amaso ntangira kohereza hanze ibintu byinshi ahantu henshi cyane,” uyu ni Murenzi Emmanuel washoye imari mu guhanga imideri.
Ubu yatangiye kohereza ibyo akora mu bihugu nka Ghana, Amerika n’ahandi, kandi aya marembo yo gucuruza imyenda ahanga hanze y’igihugu ngo yayafunguriwe na Youth Connect nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.
Mugenzi we witwa Rwantabana Venant ubu akorera ubushabitsi mu bihugu bya Congo Brazzaville ndetse na Gabon mu by’ubukungu n’ubuhinzi kubera imikoranire myiza y’ibihugu.
Amasezerano y’imikoranire u Rwanda rusinyana n’amahanga, ari amahirwe adasanzwe kuko abatinyura, akabafungura amaso, ndetse akabavumburira amatsiko y’isoko rishya nk’uko byemezwa n’Urugaga rw’Abikorera.
“Akenshi uko igihugu cyagiye gisinyana amasezerano n’ibindi bihugu, byagiye bifungura imiryango, ibyo bivuze gutinyuka, iyo tubonye ibihugu byacu bigeze aho bisinyana amasezerano nk’ariya ni nko kudutumira,” uyu n’Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa Theoneste.
Muri uru rugendo rwo kwaguka kw’abikorera kandi bagirwa inama yo gukorera hamwe, kuko ahenshi ku masoko mashya bisaba igishoro kinini.
Ibi byose biterwa n’imibanire myiza ishingiye kuri dipolomasi u Rwanda rugenda rugirana n’amahanga, aho akenshi mu ngendo akorera hanze y’igihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame aharura inzira y’imikoranire mu iterambere ry’ubukungu hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu.


