img_20210211_085735.jpg

Ishuri ry’i Gatsibo riheruka kubamo imyigaragambyo ryafunzwe na MINEDUC

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Gatatu, yafunze ishuri Gakoni Adventist School riherereye i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, nyuma y’iminsi ibiri rivuzwemo imyigaragambyo y’abanyeshuri.

Kuva ku Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021 ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko abanyeshuri 16 b’ishuri Gakoni Adventist College bari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Kiramuruzi, bazira guteza imyigaragambyo.

Ni imyigaragambyo bivugwa ko yatewe n’umunyeshuri wakundaga gusinda no gusohoka no kwinjira mu kigo uko yishakiye, ariko yakwihanangirizwa ntiyumve.

Ngo byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’ikigo bufata icyemezo cyo kumwirukana ku itariki 03 Gashyantare, ariko yanga kuva mu kigo.

Bucyeye bwaho nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, yabitangaje, uyu munyeshuri yarasohotse bagira ngo yatashye, gusa yoongera kugaruka mu kigo yasinze na none mu ijoro.

Byabaye ngombwa ko ku Cyumweru hitabazwa polisi, mu kumujyana bagenzi be batera amabuye imodoka ya Komanda bayimena ibirahure.

Ntibyarangiriye aho ahubwo ijoro rimaze kugwa abanyeshuri bamenaguye ibirahure by’ahantu abahungu barara ndetse n’aho ubuyobozi bukorera, bunacyeye banga kujya mu ishuri mugenzi wabo atarekuwe.

Nyuma yo kwingingirwa gusubira mu ishuri bakanga, ubuyobozi bw’akarere bwafashe icyemezo cyo kuba bufunze iri shuri ndetse guhera ku wa Mbere ushize, itariki 08 Gashyantare abanyeshuri batangira gucyurwa.

MINEDUC mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, na yo yatangaje ko ibaye ifunze ririya shuri by’agateganyo.

Minisitiri y’Uburezi yavuze ko yarirunze kubera “imyitwarire idahwitse abanyeshuri biga kuri iryo shuri bagaragaje mu ijoro ry’itariki ya 07/02/2021.”

img_20210211_085735.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *