Ishuri rya ETEFOP: Yasinze Nguvu yangiriza ibifite agaciro k’asaga ibihumbi 100

Sangiza iyi nkuru

Umunyeshuri utatangajwe amazina wiga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya ETEFOP giherereye mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze yafashwe yasinze inzoga yitwa Nguvu ari nako amenagura ibirahuri, yangiza indi mitungo yahawe agaciro ka Frw ibihumbi 136.

Ibyo byabaye kuwa Gatanu tariki 6 Ugushyingo 2020 ubwo ikigo cyatabazaga inzego z’umutekano ko hari umunyeshuri w’imyaka 19 wafashe yatorotse ikigo akaza gufatwa saa munani z’ijoro agaragarako yasinze bikabije kuko bamusanganye icupa rya Nguvu nkuko byashyizwe mu butumwa bwandikiwe inzego zitandukanye.

Akimara kwinjira mu kigo ngo yamenaguye ibirahure by’icyumba kimwe cy’ishuri, habaho gutabaza n’umubyeyi we ajya kureba ibyabaye. Umunyeshuri yajyanwe kuri Sitasiyo ya Muhoza umubyeyi we asigara yumvikana n’ubuyobozi bw’ikigo ku cyakorwa kugira ngo hasanwe ahangiritse.

The Source Post yavuganye n’umubyeyi w’uyu mwana avuga ko yumvikanye n’ubuyobozi bw’ikigo kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 136.

Akomeza avuga ko yageze ku ishuri akabona ibyo umwana we yakoze akumirwa. Ati ” Nabibonye ariko nyine nta kundi nabyakiriye.” Yongeyeho ko ngo “Yatunguwe kuko umwana we atari asanzwe yitwara gutyo. Asaba ko yafashwa umwana we agafungurwa akajya kumuhanira mu rugo nk’umubyeyi ku buryo asezeranya ko bitazasubira.”

Abanyeshuri batangiye amasomo kuwa 2 Ugushyingo 2020 gusa ababyeyi ntibahwemye kugararagaza ko amafaranga abana bakoreye ubwo batigaga kubera COVID-19 ashobora kuzabarangaza, bakishora mu ngeso mbi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ishuri rya ETEFOP: Yasinze Nguvu yangiriza ibifite agaciro k’asaga ibihumbi 100
    ikibazo subwoko bwi nzoga yanyweye ahubwo dusobanukirwe ko iyo unyweye inzoga nyinshi zigukoresha ibidakwiriye ; iyo hajemo kuvuga ngo ni nzoga iyi niyi haba hajemo gusebya icyo kinyobwa.

  2. Ishuri rya ETEFOP: Yasinze Nguvu yangiriza ibifite agaciro k’asaga ibihumbi 100
    ikibazo subwoko bwi nzoga yanyweye ahubwo dusobanukirwe ko iyo unyweye inzoga nyinshi zigukoresha ibidakwiriye ; iyo hajemo kuvuga ngo ni nzoga iyi niyi haba hajemo gusebya icyo kinyobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *