Ishuri rya FATEK ryigisha Tewolojiya ryiyemeje gutanga umuti w’inyigisho zitangwa z’ubuyobe

Sangiza iyi nkuru

Ishuri rikuru rya Tewolojiya ‘FATEK’ ryiyemeje gutanga umuti wo kurwanya inyigisho z’ubuyobe zitangwa n’amwe mu matorero no gufasha abagore kubona amahirwe yo kwiga bisumbyeho no gusobanukirwa bibiriya.

Itorero rya ADEPR ribinyujije mu Ishuri Rikuru rya Tewolojiya, FATEK(Faculté de Théologie Evangélique de Kigali), ryatangije iri ishuri mu mwaka 2008 hagamijwe kongera no kugabanya ikibazo cy’ubumenyi buke muri Tewolojiya byagaragaraga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Ugushyingo 2017, umuyobozi w’iri shuri, Past. Dr. Nahayo Sylvere yavuze ko iri shuri rimaze kugira abanyeshuri 80 bamaze kurirangizamo ndetse rikaba rimaze kwagura n’imiryango hirya no hino mu gihugu.

Rifite kandi amashami i Kigali, Rusizi na Rubavu, hagamijwe gushakira ibibazo by’ubumenyi buke bituma habaho inyigisho z’ubuyobe zitangirwa mu madini atandukanye.

Agira ati “amasomo twigisha harimo ibijyanye no kwigisha ijambo ry’Imana mu buryo nyabwo, ibi rero bituma abo twigisha baba umusemburo wo kwigisha inyigisho nzima zidashingiye ku buyobe, ahubwo zihuye n’ibyo Bibiliya yigisha.”

Yakomeje avuga kandi ko abagore bo bashyiriweho uburyo bwihariye kuko bagabanyirizwa 40% ku mafaranga bariha y’ishuri ngo ha
gamijwe kongera no kuzamura umubare munini w’abagore biga cyangwa bafite ubumenyi kuri Tewolojiya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Dr Nahayo avuga ko nta mupaka urimo ku bashaka kugana iri shuri ndetse ko nta n’ukwiye kugira umpungenge z’uko yakwiga Teworojiya akabura akazi.

Ati “abiga muri iri shuri baturuka mu matorero atandukanye, hari icyizere ko nibashyira mu bikorwa ubumenyi mu by’iyobokamana bahavoma, inyigisho z’ubuyobe zizatsindwa burundu.
Ikindi ni uko ntawe ukwiye kugira umpungenge ku bijyanye no kubona icyo yakora igihe atabaye Umupasitoro, akazi karahari no mu miryango itari iya Leta, iba ikeneye abantu bize Tewolojiya”.

Iri shuri rya FATEK ryashinzwe n’Itorero rya Pentekote mu Rwanda mu 2008; rifite icyicaro mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro n’i Rubavu na Rusizi. ritanga impamyabumenyi zo ku rwego rwa kabiri rwa kaminuza ‘Bachelor degree’ mu mashami ya ’Biblical Studies’, ’Systematic Theology’, ’Historical Theology’ na ’Practical Theology.’

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Mecky Kayiranga/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *