Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu (PL) ubwo ryagezaga kandidatire 80 z’abazarihagararira mu matora y’Abadepite kuri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Amatora (NEC), ryanaboneyeho gutangaza ko rishishikajwe no kuzagira abarihagarariye bagera ku icumi mu Nteko Nshingamategeko.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2018, nibwo Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PL, Dr. Nyiramirimo Odette n’abari bamuherekeje babiri bagejeje kuri Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora urutonde rw’abantu 80 bazarihagararira mu matora.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Dr. Nyiramirimo Odette yatangaje ko mu nteko bari basanzwe bafitemo abantu batanu babahagarariye, ubu ngo bakaba bifuza ko umubare wazamuka ugakabakaba mu icumi.
Agira ati “Nta gihe tutagize abadepite mu Nteko Ishinga amategeko ku buryo dufite icyizere ko aya matora tuzabonamo imyanya ishimishije.Tuzabona imyanya nk’icumi kuko twongereye umubare w’abayoboke, twarakoze cyane muri iyi minsi.”
Mu gihe bifuza abantu benshi bazabahagararira mu Nteko, ashimangira ko uwo ari we wese uba wabashije kubahagararira aba afite inshingano zo ‘ ukwishyira ukizana kwa buri muntu, ubutabera n’iterambere’.
Amatora y’abadepite azaba ku itariki ya 2 Nzeri 2018, ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’umudepite uhagarariye abafite ubumuga .
Tarikiya 3 Nzeri 2018, Abanyarwanda baba imbere mu gihugu bazatora Abadepite rusange ,naho ku itariki ya 4 Nzeri 2018 hazatorwa abadepite 24 bahagarariye abagore, n’abandi 2 bahagarariye urubyiruko.


