Ishyaka PSD riracyekwaho guha amafaranga abitabiraga ibikorwa byo kwamamaza abakandida Depite baryo

Sangiza iyi nkuru

Ibikorwa byo kwiyamamariza imyanya mu Nteko Nshingamategeko, ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza (PDS) ryabisoreje mu mujyi wa Kigali, hagaragara abantu bavuga ko bemerewe amafaranga kugira ngo bitabire n’ubwo bwose ubuyobozi bwaryo bubihakana.

Ibikorwa byo gusoza kwamamaza abakandida baryo byasorejwe mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2018, byatangirijwe ku cyicaro gikuru kiri mu Mujyi wa Kigali, bitangizwa n’akarasisi kazengurutse ibice bitandukanye by’Umujyi, gasorezwa mu murenge wa Nyarugenge ahazwi nka ‘Camp Kigali’.

Perezida w’iri shyaka, Vincent Biruta yabwiye abarwanashyaka ba PSD ko iminsi 20 bamaze bamamaza abakandida babo mu gihugu hose, byagenze neza, bakaba bizera badashidikanya ko iri shyaka rizabona abarihagararira mu nteko.

Yagize ati “Ntabwo rero dushidikanya ko PSD izaba ifite abayihagarariye mu mutwe w’Abadepite muri iyi manda tugiye gutangira ariko turashaka n’umubare urenze uwari usanzwe, ibyo nibyo twizeyeho Abanyarwanda”.

Iperereza ryakozwe na VOA nyuma y’ubwitabire buke bw’abantu bari bitabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza abakandida ba PSD ufatiye ku kuba iri shyaka rigwa mu ntege umuryango FPR/Inkotanyi uri ku butegetsi, yasanze hari aho bagiye bakura abantu bagahita babaha imyenda igaragaza ibirango byaryo ndetse bakanabizeza kubaha amafaranga.

Muri uyu muhango ngo hari impapuro abaturage bagendaga buzuzaho amazina n’aho umuntu yaturutse, ariko ngo ntahite yuzuzaho nimero y’irangamuntu, umubare w’amafaranga ndetse n’umukono. Urwo rutonde ngo rwari rufite umutwe ugira uti “ Inyandiko yo gusohora amafaranga ”.

Umukobwa wari ari aho, avuga ko yujuje uru rutonde, ndetse ko bamukuye aho yakoraga akazi k’isuku kuri Camp Kigali, yahaje ku bw’amabwiriza bahawe n’umukoresha wabo ngo wababwiye ati ‘nimuze tujye kwamamaza abantu bazatugirira akamaro’.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga ati ‘Wiyanditse kuri ruriya rutonde? Yamusubije agira ati ‘Yego’, amubajije umubare w’amafaranga baraza kubaha, yahise amusubiza ati ‘Ntabwo tuzi umubare”.

Perezida w’Iri shyaka, Biruta Vincent yagize icyo avuga kuri uru rutonde rwo gutanga amafaranga ku bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza,

Ati “Icyo bivuze, ni uko ibikorwa nk’ibingibi byose bigira ingengo y’imari ijyana nabyo, ntabwo washyiraho amahema hano utishyuye uwayaguhaye, ntabwo washyiraho ibyuma birangurura amajwi udafite aho wabikuye ngo ubyishyurire, …

Abajijwe amafaranga umuntu yagenewe kugira ngo yitabire uyu muhango, yabiteye utwatsi agira ati “Ntabwo ari ibyo nakubwiye, nakubwiye ibikorwa bigendamo ingengo y’imari,….”. Ubwo umunyamakuru yamubazaga inyito y’ayo mafaranga ahabwa abitabiriye umuhango wo kwamamaza abakandida Depite ba PSD, ngo ushinzwe itangazamakuru muri iri shyaka yahise akurura Biruta, bose bagenda barakaye.

Hashize akanya gato, ngo Biruta yasubiye inyuma arembuza umunyamakuru, ati ‘Tugomba no kumenya umubare wabo baje, naho baturutse,…nushake ubyite uko ushaka wowe ariko hari amafaranga dutanga kuri izi modoka, tugomba kumenya n’abo zazanye n’ibindi n’ibindi”.

N’ubwo abenshi mu bari bitabiriye uyu muhango bari bambaye imyambaro ya PSD, bamwe bavuga ko itari ku mutima, uyu agira ati “Aha turi, turi mu kazi,  twabadekoreye, twanze kugaragaza abo turibo, twabasabye iyi myambaro kugira ngo tube tuyambaye tube dusa n’abandi bari hano, ariko FPR niyo tuzi kabisa, nituva hano turayikuramo, ni bizinesi turimo kugira ngo n’ubutaha bazatwihere akazi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Munyaneza Charles, avuga ko nta cyo yahita atangaza mu gihe atari yamenya ukuri kose mu byabaye.

Ati “Ntabwo nagira icyo mbivugaho ntaramenya ukuri kurimo, nta wamenya ukuri kurimo, niba ari abantu babo bari bagendanye nabo bakaba babahaga itike ibasubizayo nta wamenya, keretse umuntu abanje akamenya ibyo ari byo, icyo tuzi cyo ni uko gutanga amafaranga mu gihe cyo kwiyamamaza, itegeko rivuga ko gutanga amafaranga, impano, ibyo ntabwo byemewe”.

Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira, iri shyaka rivuzweho gutanga amafaranga ubugira kabiri, aho ngo ikinyamakuru The Newvision cyo muri Uganda cyatangaje ko bishyuye abaturage ubwo biyamamarizaga i Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.

abasore bage98ac e4887

PSD PSD2 1

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *