donald-trump-left-pope-leo-right-INQUIRER-FILES

Ishyamba si ryeru hagati ya Trump na Papa Leo XIV

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze Papa Leo XIV ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko uyu munyamerika wa mbere ukuriye Kiliziya Gatolika yamaganye iterabwoba rya Trump kuri Iran.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, Perezida Trump yavuze ko Papa “adafite ubumenyi ku bijyanye na politiki mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati: “Sinshaka Papa wemera ko Iran ishobora kugira intwaro za kirimbuzi.”

Trump kandi nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga, yavuze ko Papa Leo “adakomeye ku bijyanye n’ikorwa ry’ibyaha ndetse no ku ntwaro za kirimbuzi.”

Ibi bije nyuma y’uko mu cyumweru gishize, Papa Leo yari yanenze amagambo ya Trump wavugaga ko “ikiragano cyose gishobora kurimbuka iryo joro” niba Iran itemeye amasezerano yo guhagarika intambara.

Papa yavuze ko ayo magambo “atemewe na gato,” anongeraho ati: “Hari ibibazo birebana n’amategeko mpuzamahanga, ariko ikirenze ibyo, ni ikibazo cy’imyitwarire n’indangagaciro.”

Papa Leo yakomeje kugaragaza ko adashyigikiye politike za Trump kuva ku kibazo cy’abimukira, kugera no kuri iyi ntambara ya Iran.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *