Ishyirahamwe Burundi Secours rivuga ko ‘ryakiriye neza’ ifungwa ry’ Abanyarwanda babiri

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ryigenga ryo mu Burundi ryitwa Burundi Secours, rivuga ko ryabonye ifungwa ry’Abanyarwanda babiri; Nkunzurwanda Salama usanzwe aba i Kigali, n’umugabo witwa Gakwaya Ernest usanzwe aba muri Sénégal, ari ikintu cyiza cyerekana ko u Burundi buri maso ku bjyanye n’abakora ingendo.

Ku wa 03 Nyakanga ni bwo aba babiri bafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura bagerageza kujya i Bruxelles mu Bubiligi ariko bagendeye ku byangombwa by’undi munyarwanda uba mu Bufaransa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko Nkunzurwanda ari we washakaga kwambukira kuri pasiporo ya mubyara we bajya gusa witwa Akaliza Juliette.

Ishyirahamwe Burundi Secours rivuga ko ibyabaye kuri abo Banyarwanda ari ikigaragara ko u Burundi bwahagurukiye ikibazo cy’abakora ingendo mu buryo butemewe.

Ndayishimiye Josias uriyobora yabwiye VOA ati ” Kuba abantu bari bagiye kunyura kuri kiriya kibuga bagafatwa twabibonye neza. Ni byiza ko babatweretse kugira ngo tumenye ko bazahabwa ubutabera kandi ko uburenganzira bwabo buzubahirizwa. Bishobora kugira ikindi gisobanuro bitewe n’uko u Rwanda n’ u Burundi batabanye neza ariko niko byakagenze no kuwavuye muri Tanzania, Congo n’ahandi.”

Ndayishimiye avuga ko ku bibuga by’indege hashobora gukorerwa icuruzwa ry’abantu bityo ko ari ibintu byiza kuba u Burundi bwarataye muri yombi aba Banyarwanda.

Nkurikiye we avuga ko isura mbi bariya Banyarwanda bashakaga kwambika u Burundi ishobora gutuma umuryango mpuzamahanga ubutakariza icyizere.

Kuva mu 2015 nta Munyarwanda wari wagafatiwe ku kibuga cy’Indege cya Melchior Ndadaye mu Burundi, uretse abafatirwaga ku mipaka y’Intara za Muyinga, Ngozi n’ahandi kandi nabo basubijwe u Rwanda.

Biteganyijwe ko aba bombi bazagezwa mu butabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *