Isi ntisakaye, buri wese yanyagirwa_Perezida wa Rayon Sports kuri Kwizera Olivier

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yatangaje ko yababajwe cyane no kuba Kwizera Olivier yarasezeye umupira w’amaguru ku myaka 27 y’amavuko, avuga ko ibibazo yabanje gucamo mbere yo gusezera ntawe bitabaho.

Tariki ya 22 Nyakanga ni bwo Olivier yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko asezeye k’umupira w’amaguru, nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ye ya Rayon Sports no kuvanwa muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge.

Ni inkuru yatunguye abatari bake ku buryo hari na benshi binginze uyu mukinnyi bamusaba kwisubira kuri kiriya cyemezo.

Perezida wa Rayon Sports mu kiganiro Porogaramu Umufana cya Flash FM, yavuze ko ari mu bababajwe n’isezera rya Kwizera Olivier kubera ibyo yakoreye igihugu, ndetse n’ibihe bikomeye yanyuzemo.

Yagize ati: “Ku bwanjye nka perezida wa Rayon Sports, Jean Fidèle Uwayezu nk’umuntu, byarambabaje, n’ibihe yari arimo byarambabaje mbere yaho, hanyuma ibyo rero ndi muri Maroc, twaravuganye, icya mbere twavuganye ni ukumukomeza kuko ni umusore wacu.”

“Ni umwana wacu nk’igihugu, ni umusore wahesheje ishema igihugu ashimisha Abanyarwanda, kuba yarageze mu bihe bitoroshye by’ubuzima buri muntu wese ashobora gucamo, kuko iyi si ntisakaye buri wese yanyagirwa.”

Perezida wa Rayon Sports yakomeje avuga ko akiri muri Maroc yumvikanye na Kwizera Olivier ko nagaruka mu Rwanda bazaganira akamenya neza inkomoko y’icyamuteye gusezera ubundi hakarebwa uburyo yamufasha.

Ati: “Naramuganirije ndamukomeza, mubwira ko atagomba guhungabana mu buzima kubera ibyamubayeho, abantu bari batangiye kumuvugaho ibitari byiza, ndamukomeza mubwira ko ningaruka nzamushaka tukicakara tukaganira.”

Yavuze ko atarabona umwanya, ariko ko vuba cyane bazahura akamubaza icyatumye asezera, byaba ngombwa akagira ubufasha amuha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Isi ntisakaye, buri wese yanyagirwa_Perezida wa Rayon Sports kuri Kwizera Olivier
    Nukuri birababaje ,ariko ntiyite kubyo yumva hanze cg bamuvugaho ahubwe natekereze neza ,arebe imbere Dore ko ikiri muto ,ariko aboyozi bashake umwanya bamuganize pee!!!
    Ndabizi neza ko azabyumva
    Murakoze!!!

  2. Isi ntisakaye, buri wese yanyagirwa_Perezida wa Rayon Sports kuri Kwizera Olivier
    Nukuri birababaje ,ariko ntiyite kubyo yumva hanze cg bamuvugaho ahubwe natekereze neza ,arebe imbere Dore ko ikiri muto ,ariko aboyozi bashake umwanya bamuganize pee!!!
    Ndabizi neza ko azabyumva
    Murakoze!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *