Bwiza
ads

Isi yose igiye gutungurwa n'ibyo Iran igiye gukorera Amerika

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 19 Ukwakira 2026 saa 14:03
Iminota 2 yo gusoma
Isi yose igiye gutungurwa n'ibyo Iran igiye gukorera Amerika

1362771

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyiteguye kongera guhangana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe imirwano hagati y’ibihugu byombi yasubukurwa, kivuga ko gifite intwaro nshya n’ibindi birindiro cyizarasaho.

Abayobozi mu gisirikare cya Iran bakomeje gutanga ubutumwa bukanganye kuri Amerika n’ibihugu biyishyigikiye, mu rwego rwo kuyikumira ku gitekerezo cyo kongera kugaba ibitero kuri Iran.

Umuvugizi w’Ingabo zidasanzwe za Iran zishinzwe kurinda ubutegetsi, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), Hossein Mohebbi, yagize ati: “Isi yose izatangara.” Yongeyeho ko Iran ifite ibindi bitero ishobora kugaba ku bindi birindiro by'Amerika.

Abayobozi ba Iran bavuga ko igihugu cyabo cyakusanyije intwaro nyinshi nshya zishobora gukoreshwa mu gihe imirwano yasubukurwa.

Mohebbi yavuze ko intambara itararangira, ashimangira ko IRGC yiteguye guhangana n’intambara ishobora kumara igihe kirekire.

Ibi bibaye nyuma y’amezi hafi icyenda Amerika na Israel bigabye ibitero kuri Iran. Nubwo impande zombi zivuga ko zatsinze, imirwano isa n’igeze ahantu nta ruhande rubasha gutsinda urundi burundu.

Mu gihe abayobozi ba gisirikare bavuga ko biteguye kongera kurwana, abaturage bo mu murwa mukuru Tehran na bo bahangayikishijwe n’uko ibitero bishobora kongera gutangira.

Umwe mu baturage ufite imyaka 70 yagize ati: “Buri munsi na buri joro dutegereje ko ibisasu byongera kugwa.” Yavuze ko yamaze kwitegura kubera ko ibitero bishobora gutangira igihe icyo ari cyo cyose.

Ku ruhande rwa Amerika, abategura ibikorwa bya gisirikare bamaze gutekereza ku bundi buryo bwo kugaba ibitero, harimo gukoresha igisasu kinini cya GBU-43/B MOAB, mu gihe ubuyobozi bwa Amerika bwafata icyemezo cyo gusubukura imirwano.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.