International Alert has been working for 30 years with people directly affected by conflict to find peaceful solutions. We believe in a world where people resolve their differences without violence and can build a more peaceful future for their families and communities.
Website:
ITANGAZO
Ubuyobozi bw’Umuryango utari uwa Leta International Alert-Rwanda ufite icyicaro mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, ku bufatanye na Paroisse Gatulika ya NYAMIYAGA mu Karere ka Nyanza, uramenyesha ba Rwiyemezamirimo cyangwa ibigo bibifitiye ubushobozi ko wifuza gutanga isoko ryo kugura INKA 2 hitawe kuri ibi bikurikira:
Kuba inka ari izo mu bwoko bwa Jerise cyangwa Frisone ,
Kuba inka nta burwayi zifite kandi bikagaragazwa n’icyemezo cya muganga w’amatungo ubifitiye ububasha.
Inka zigomba kuba zisanzwe zororerwa mu mbago z’akarere ka Nyanza
Gutanga imiti y’ibanze kuri buri nka (acaricide, oxyte tracycline, phenylbutazone, lick block)
Uwatsindiye isoko azageza inka kuri paruwasi Gatulika ya Nyamiyaga
Abifuza gupiganirwa iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
Kuba afite nimero y’umusoreshwa imuranga (TIN).
Imisoro izakatwa uwatsindiye isoko
Kuba afite nimero ya konti;
Kuba afite cashet.
Kuba abasha gutanga inyemezabwishyu hifashishije EBM cyangwa indi nyemezabwishyu yemewe nikigo kimisoro namahoro (RRA) bitewe n’urwego agezeho rw’Imisoro.
Kuba afite icyemezo cya RDB cyemeza ko abifitiye uburenganzira.
Kuba afite icyemezo byibuze kimwe cyerekana ahandi yaba yarakoze iryo soko.
Kuba afite icyemezo gitangwa n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro kigaragaza ko nta misoro abereyemo Leta
Urupapuro rugaragaza ibiciro (profroma)
Abifuza gupiganira iri soko basabwe kugeza ibyangombwa byasabwe haruguru mu mabahasha afunze neza akubiyemo inyandiko isaba gupiganira iryo soko n’ibyemezo byasabwe haruguru, zirimo kopi 2 (imwe y’umwimerere yanditseho “ORIGINAL” n’imwe (1) ya fotokopi yanditseho “COPIE”) ku biro by’Umuryango International Alert-Rwanda ku Kimihurura, Akarere ka Gasabo, KG 632 ST-Inzu No:4, cyangwa akohereza dosiye kuri Email: Rwanda@international-alert.org
Ku bindi bisobanuro, mwahamagara telefone y’umukozi ubishinzwe ikurikira: +250788616384
Dosiye y’usaba isoko igomba kuba yatanzwe bitarenze taliki ya 11 Ukuboza 2019 mbere ya saa sita.
Ikitonderwa: Uwatsindiye isoko azabimenyeshwa binyuze kuri aderesi ye
Bikorewe I Kigali kuwa 5 Ukuboza 2019.
Ubuyobozi bwa International Alert-Rwanda


