Urukiko rw’ubujurire rufashe icyemezo cyo gusubika isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara na bagenzi babo 19 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Perezida w’iburanisha asobanuye ko impamvu iri somwa risubitse, ari ubunini bwa dosiye y’ababurana n’abaregera indishyi, bwatumye igihe cyo kwandika urubanza kiba gito.
Ati: “Uyu munsi ku wa 21/03/2022 hari hateganyijwe gusoma urubanza Ubushinjacyaha buregamo Callixte Sankara na bagenzi be. Uru rubanza ariko ntirushoboye gusomwa uyu munsi kuko igihe cy’iminsi 30 cyo kurwandika urukiko rwari rwihaye hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko cyabaye gito ugereranyije n’ubunini bwa dosiye ndetse n’umubare munini w’abaregwa n’abaregera indishyi.”
Uru rubanza rwapfundikiwe tariki ya 21 Gashyantare 2022. Nyuma yo gusubikwa uyu munsi, urukiko rwemeje ko ruzasomwa tariki ya 4 Mata 2022.


