62f777ab66f2c2f06040e0c7a1ca95c1

Israel: Baraye mu myigaragambyo isaba perezida kutazaha imbabazi Netanyahu

Sangiza iyi nkuru

Imbaga y’Abisiraheli barakaye yateraniye hanze y’urugo rwa Perezida Isaac Herzog i Tel Aviv, mu rwego rwo kwigaragambya bamagana icyifuzo cya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, gisaba imbabazi ku byaha bya ruswa.

Iyi myigaragambyo yadutse mu ijoro ryo ku Cyumweru nyuma y’amasaha make Netanyahu, ufite imyaka 76, asabye imbabazi za perezida mu rubanza rwe rumaze igihe kuri  ruswa, atiriwe yemera icyaha cyangwa ngo agaragaze ko yicujije.

Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Naama Lazimi, bifatanije n’abarwanashyaka benshi mu myigaragambyo, yabaye mu nsanganyamatsiko igira iti “Pardon = Banana Republic”, hanze y’urugo bwite rwa Herzog, basaba ko yakwanga icyifuzo  cya Netanyahu cyo guhabwa imbabazi.

Umwe mu bigaragambyaga wambaye nka Netanyahu yambaye imyenda ya orange yo muri gereza, mu gihe abandi bahagaze inyuma y’ikirundo kinini cy’ibitoki n’icyapa cyanditseho ngo “imbabazi”.

1764560725 95d2eecf0b37ebea12adc51873c0dd07

Shikma Bressler, impirimbanyi itavuga rumwe na guverinoma yagize ati: “Arasaba ko urubanza rwe ruzahagarikwa burundu atemeye uruhare urwo ari rwo rwose, atishyuye ikiguzi cy’uko yashenye iki gihugu”.

Yongeyeho ati: “Abisiraheli basobanukiwe n’ikiri mu kaga, kandi mu by’ukuri ni ejo hazaza h’igihugu cyacu.”

Netanyahu ubaye minisitiri w’intebe umaze igihe kinini muri Israel, amaze imyaka itanu akurikiranweho ibyaha bitatu bitandukanye bya ruswa, birimo icyaha cyo gutanga ruswa, uburiganya no gukoresha nabi ikizere yagiriwe.

5d840c95 2a91 4756 9009 86748837fa81 d5301715

Netanyahu n’umugore we Sara, baregwa mu rubanza rumwe kuba baremeye impano zifite agaciro ka 260.000 by’amadolari, zirimo itabi, imitako na champagne, zavuye mu baherwe kugira ngo na bo bagire ibyo bunguka muri politiki.

Netanyahu ahakana ibyo aregwa, kandi abamwunganira bavuze mu ibaruwa y’impapuro 111 yandikiye ibiro bya perezida ko minisitiri w’intebe akomeje kwizera ko inzira y’ubucamanza n’ubundi izarangira agizwe umwere burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *