Bwiza
ads

Israel: Netanyahu yasabye gukurikirana abakoze filimi “NAZA” isebya igisirikare

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 12 Ukwakira 2026 saa 06:29
Iminota 2 yo gusoma
Israel: Netanyahu yasabye gukurikirana abakoze filimi “NAZA” isebya igisirikare

Yuval Abraham na Rachel Szor

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahamagariye Umugaba Mukuru wa IDF, Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi imbere mu gihugu, Shin Bet, n’umushinjacyaha mukuru, gutangira iperereza ryimbitse ku bagaragaye muri filimi mbarankuru yiswe “NAZA.”

Netanyahu yasabye abayobozi gukurikirana ababigizemo uruhare bakekwaho ibyaha bikomeye byo guhungabanya umutekano, gusebanya no kwangiza inyungu za diplomasi n'umutekano bya Israel.

Netanyahu yagize ati: " Iyi filime itanga inkuru y'ibinyoma, iyobya, kandi ibogamye isebya Leta ya Israel na IDF ku rwego mpuzamahanga kandi yangiza cyane izina rya Israel."

“NAZA,” filimi mbarankuru yayobowe na Yuval Abraham na Rachel Szor, isuzuma ubutasi bwa Israel ndetse n'ibikorwa byibasiye abantu mu gihe cy'intambara yo muri Gaza. Umutwe (title) wayo ukomoka ku magambo ahinnye y'Igiheburayo asobanura “collateral damage” cyangwa kwica inzirakarengane zitari mu ntambara.

Iyi ‘documentaire’ irimo ubuhamya bw’abantu 24 bagaragajwe nk’abasirikare ba Israel n’abakozi b’inzego z’ubutasi, harimo ibirego bijyanye no gukoresha ubwenge bw’ubuhangano mu bikorwa byibasira abantu ndetse n’ingaruka ku baturage.

Yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco rya sinema rya Venice muri Nzeri kandi ihabwa igihembo cyihariye.

Igisirikare cya Israel cyamaganye ibirego biri muri iyo filime kandi kivuguruza inkuru y’ukuntu ibitero bitegurwa, aho cyavuze ko abantu ari bo bafata ibyemezo by’ahantu hagomba kwibasirwa aho kuba AI.

Ibyatangajwe na Netanyahu birakurikira intambwe zabanje guterwa n'abayobozi bakuru ba Israel mu rwego rwo gusuzuma ibirego bishoboka ku bateguye iyi filimi.

Umugaba Mukuru wa IDF, Lt. Gen.Eyal Zamir, yategetse abashinzwe amategeko mu gisirikare gusuzuma ibirego byaregwa iyi filimi mbarankuru, kandi yategetse ko hakorwa isuzuma ku makuru y’ibanga ashobora kuba yarashyizwe ahagaragara afitanye isano n’ikorwa ryayo.

Kuri iki cyiciro, Zamir yemeye ko atigeze areba iyi filime, mu gihe igisirikare gishaka kureba filime uko yakabaye kugira ngo gisubize ibivugwa.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.