Kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko Israel “atari igihugu, ahubwo ko ari indiri y’iterabwoba” anasaba ibihugu by’abayisilamu kubirwanya ubwo bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’imyigaragambyo ishyigikiye Palestina nk’uko tubikesha urubuga rwa Alaraby.
Mu magambo ye, Khamenei yagize ati: “Israel ntabwo ari igihugu, ahubwo ni indiri y’iterabwoba kirwanya igihugu cya Palestina ndetse n’ibindi bihugu by’Abayisilamu.”
Yongeyeho ati: “Kurwanya ubu butegetsi bubi ni ukurwanya igitugu n’iterabwoba, kandi kubikora ni inshingano za buri wese.”
Ibi yabitangaje mu gihe hari amakimbirane akomeye hagati y’abanzi bakomeye bo mu karere, nyuma y’ibitero byinshi byo mu nyanja, igisasu cyaturikiye mu kigo gitunganya ingufu kirimbuzi cya Iran ndetse n’iyicwa ry’umuhanga mu bya kirimbuzi ukomeye, Iran yashinje Israel.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


