Israel: Sara Netanyahu akomeje gushinjwa guhohotera abakozi bo mu rugo

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benyamin Netanyahu arshinjwa guhohotera abakozi bo mu rugo iwe ariko by’umwihariko umugore wamukoreraga bivugwa ko yari yaramubujije no kurya no kunywa.

Ibi byahise byamaganwa n’umuryango wa Minisitiri w’Intebe, Netanyahu uvuga ko ari ibirego bidafite ishingiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, ngo uyu mugore wahohotewe n’umubyeyi w’abana batatu ubarizwa mu idini rya Ultra-orthodoxe, ushinja Sara Netanyahu, umugore wa Benyamin Netanyahu, kumujujubya no kumuhohotera ku buryo yamukuye ku kurya, kunywa no gufata akaruhuko mu gihe ari ku kazi. Uyu anashinja Sara kumuhatira guhindura imyambaro inshuro nyinshi ku munsi.

Mu kiganiro yigeze guha itangazamakuru avuga ku bakozi be, umufasha wa Netanyahu akaba ubwe yarivugiye ko adakunda kubabona bagenda bisanzwe ahubwo akunda kubabona biruka.

Radio RFI dukesha iyi nkuru iravuga ko atari inshuro ya mbere Sara Netanyahu ashinjwa gufata nabi abakozi bo mu rugo rwe I Yerusalemu, ndetse akaba yarigeze kujyanwa mu nkiko. Sara kandi ngo ashobora no kujya mu rukiko akiregura ku kuba yaranyereje ibihumbi byinshi by’amadolari y’abasoreshwa aba agenewe kugura ibyo kurya bya Minisitiri w’Intebe.

Aya madosiye kimwe n’ibindi bibazo bya ruswa bikekwa ku mugabo we nk’uko byemezwa n’abasesenguzi, ngo bishobora kugira ingaruka ku hazaza ha politiki ya Benyamin Netanyahu uri ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Israel kuva mu 2009.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *