Israel yabonye imirambo 6 y’imbohe zari zarashimuswe na Hamas harimo Umunyamerika

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyabonye imirambo y’abantu batandatu bari bafashwe bugwate na Hamas muri Gaza. Umwe muri bo afite ubwenegihugu bwa Amerika n’ubwa Israel, Hersh Goldberg-Polin.

Hersh Goldberg-Polin yari afite imyaka 23 y’amavuko ubwo yashimutwaga na Hamas imusanze mu iserukiramuco ry’umuziki rya supernova ryaberaga muri Israel.

Hersh Goldberg-Polin yari mu mazina yamenyekanye cyane kuko umuryango we wasabye abayobozi b’Isi ubufasha kugirango arekurwe nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

White House yemeje aya makuru ivuga ko mu mirambo y’abantu 6 bari bafashwe bugwate yabonwe n’abasirikare ba Israel muri Gaza, harimo umugabo Hersh Goldberg-Polin w’Umunyamerika.

Mu ijambo rye, Perezida wa Amerika, Joe Biden, yagize ati: “Mu ntangiriro z’uyu munsi, mu mwobo uri munsi y’umujyi wa Rafah, ingabo za Israel zabonye imirambo itandatu y’imbohe zari zifitwe na Hamas.” “Ubu twemeje ko umwe mu bari bafashwe bugwate … yari Umunyamerika, Hersh Goldberg-Polin.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *