Israel yakajije umurego mu ntambara nyuma yo gusabwa agahenge

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yabwiye igisirikare cy’iki gihugu gukomeza kurwanya n’ingufu zose umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah, n’ubwo Amerika n’abandi bafatanyabikorwa basabye ko bahagarika imirwano.

Minisiteri y’ubuzima ya Liban yavuze ko ku wa Kane byibuze abantu 92 baguye mu bitero by’indege bya Israel mu gihe abandi magana bamaze kwicwa kuva ibitero byafata intera ku wa Mbere.

Hezbollah yemeje ko igitero cy’indege cyagabwe ku nyubako y’igorofa mu majyepfo ya Beirut cyahitanye umuyobozi w’ishami ry’indege zitagira abapilote, Mohammad Surur.

Ubwoba bw’intambara yeruye hagati ya Israel na Hezbollah buri hejuru, nyuma yo kwiyongera gukabije kw’ibitero bya Israel muri Liban kuva ku wa Mbere nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Kwiyongera kw’amakimbirane kwatumye itsinda ry’ibihugu 12 birimo Amerika, u Bwongereza n’Ubumwe bw’u Burayi risaba agahenge k’ibyumweru bitatu hagati ya Israel na Hezbollah ku wa Gatatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *