Ingabo za Israel zirashinjwa kurasa ibitaro bya Al Ahli Arab biherereye mu ntara ya Gaza Strip, zica ababarirwa mu magana bari babirimo, zikomeretsa n’abandi benshi.
Ni igikorwa cyamaganwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, ugira uti: “WHO iramaganana imbaraga igitero ku bitaro bya Al Ahli Arab mu majyaruguru ya Gaza Strip. Ibitaro byakoraga, n’abarwayi, abatanga ubuvuzi n’abatanga ubufasha, hamwe n’abahunze bari bahacumbitse. Amakuru y’ibanze agaragaza imfu amagana n’inkomere.”
Ibiro bya Perezida wa Syria na byo byamaganye iki gitero, bigaragaza ko Israel ikoze ubwicanyi bukomeye mu mateka y’ikiremwamuntu. Biti: “Igitero cyo mu kirere cya Israel ku bitaro byo muri Gaza ni bumwe mu bwicanyi bubabaje kandi bumenetsemo amaraso menshi mu mateka y’ikiremwamuntu.”
Gusa iki gisirikare, IDF, cyo cyatangaje ko umutwe wa Hamas ari wo wabanje kurasa muri Israel, igisasu kinyura hafi y’ibi bitero, mu gihe cyahanurwaga, kigwa kuri ibi bitaro.
IDF yagize iti: “Nyuma y’ubusesenguzi bwa sisiteme ya IDF, za roketi zarashwe muri Israel, zinyura hafi y’ibitaro ubwo zapimwaga. Amakuru y’iperereza aturuka henshi aravuga ko umuryango w’iterabwoba wa Jihad ya Kiisilamu ari wo warashe roketi zaguye ku bitaro.”
Iyi ni imwe mu ngaruka z’intambara ya IDF na Hamas yatangiye tariki ya 7 Ukwakira 2023.



One Response
Israel yarashe ibitaro bikomeye muri Gaza, hapfa amagana
Erega ntacyiza cyintambara !
Mbabajwe ninzirakarengane zikomeje kuhatikirira