IMG_3640_1751033425

Israel yifuzaga kwica Ayatollah wa Iran

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yatangaje ko igihugu cye cyari cyiteguye kwica Umuyobozi Mukuru wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei mu gihe cy’intambara iheruka hagati y’impande zombi, iyo baba babonye amahirwe.

 

Mu kiganiro yahaye radiyo ya Leta ya Israel, Kan, Katz yavuze ati: “Iyo aza kuba mu mu mboni zacu, tuba twaramwishe.” Yongeyeho ko ingabo za Israel zakomeje kumushakisha ariko ngo Khamenei yari yahungiye ahantu hihishe cyane, ndetse anakuraho itumanaho n’abamwungirije.

Katz yabwiye televiziyo Channel 13 ko Israel yahagaritse umugambi wo kwica Khamenei nyuma y’ihagarikwa ry’intambara tariki ya 24 Kamena 2025. Ati: “Hari itandukaniro hagati y’igihe cy’intambara no kuyihagarika.”

Yibukije Khamenei ko agomba gukomeza kwihisha, agira ati: “Akwiye kuguma mu mwobo. Yige ku byabaye kuri Nasrallah.” Aha yagarukaga ku wahoze ari umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, wapfuye mu gitero cy’indege i Beirut muri Nzeri 2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *