Ibitaro bya Meir Medical Center byo muri Israeli byatangaje ko umwana utaravuka wanduye icyorezo cya Covid-19, yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021.
Nk’uko igitangazamakuru Times of Israel kibivuga, uyu mwana yandujwe iki cyorezo na nyina wari umutwite ibyumweru 37, binyuze mu mukondo.
Uyu mubyeyi yageze mu bitaro kuri uwo munsi ubwo yumvaga atameze neza. Abaganga baramupimye bamusangamo Covid-19, bapimye n’umwana basanga yaranduye.
Ni ubwa kabiri muri iki gihugu hapfuye umwana utaravuka, abaganga bagasanga yari yaranduye iki cyorezo kuko hari undi mubyeyi wari utwite umwana w’ibyumweru 25 biherutse kubaho mu byumweru bibiri bishize.
Gusa, abaganga bavuga ko batahamya ko iki cyorezo kizwiho gutwara ubuzima bw’abakuze, ari cyo cyaba cyica aba bana baratavuka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


