Isura nyayo ya Perezida Pierre Nkurunziza wigeze gukatirwa urwo gupfa

Sangiza iyi nkuru

Kuva Perezida w’ u Burundi, Pierre Nkurunziza yanga ibiganiro by’ amahoro n’ abanyapolitiki avuga ko bashatse kumuhirika ku butegetsi, Minani Jeremie yifuje kugenzura niba koko Nkurunziza ari umunyamahoro agendeye ku bikorwa by’ ubugizi bwa nabi yagiye ayobora. Pierre Nkurunziza ngo yagiye ayobora ubwicanyi bugereranywa na jenoside

Ubwicanyi bw’ i Bugendana
Ku italiki ya 23 Nyakanga 1996, abantu 640 benshi muri bo bari Abatutsi bishwe n’ ingabo za Nkurunziza ubwo zabasangaga mu gasanteri ka Bugendana.
burundi-fdd-muhuza-1-2
Benshi muri aba bishwe bari abantu bashaje cyane, abagore ndetse n’ abana ibyo bikaba bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda mu mwaka w’ i 1994.
Aho i Bugendana abantu bishwe n’ imihoro ariko gahunda yari igamijwe ngo ni ukugabanya umubare w’ Abatutsi mu Burundi.
Ibikorwa by’ iterabwoba i Bujumbura
Pierre Nkurunziza yategetse ko mu Mujyi wa Bujumbura hategwa imitego mu mwaka w’ i 1995 ibyo byaje gutuma ubutabera bumukatira igihano cy’ urupfu muri 1996 n’ ubwo bitigeze bihabwa agaciro kugeza umunsi wa none.
Ubwicanyi bw’ i Buta
Ahagana mu masaha ya saa 5h 20’ mu gitondo cyo ku italiki ya 30 Mata 1997, ibihumbi by’ inyeshyamba za CNDD FDD zagabye ibitero bikaze kuri Seminari Ntoya ya Buta bica abanyeshuli 40 kuko banze kwitandukanya (Abahutu & Abatutsi) bemera gupfa nk’ abavandimwe.
Ubwicanyi bw’ i Teza
Ku italiki ya 3 Nyakanga 1996, uruganda rw’i Cyayi rw’ i Teza mu Ntara ya Muramvya rwaratewe hicwa abakoi 98 ndetse icyo gihe CNDD/FDD yasahuye inasenya ibintu bifite agaciro ka miliyoni 500 y’ amafaranga y’ amarundi.
Nkurumbi
Si ibyo gusa , kuko aho i Teza izo nyeshyamba zakomerekeje abana n’ abagore batwika n’ inzu zabo bakoresheje essence.
Muri icyo, Umuvugizi wa CNDD, Ndiho Jerome yatangaje ko icyo gitero cyari gifite intego yo gusenya urwo ruganda ngo kuko icyo cyayi cyacuruzwaga mu mahanga kikinjiriza igihugu amafaranga menshi kikagura intwaro zikomeye.
Ubwicanyi bw’ i Muyinga
Kuva muri Kamena kugeza muri Kanama 2006, ingabo za FDN zashimuse abasivile 31 b’Abahutu bafite ibitekerezo byiza bafungirwa mu Kigo cya gisirikare cya Mukoni aho bahise babashorera muri Parike ya Ruvubu baricwa ndetse Nkurunziza anategeka ko bajugunywa mu ruzi.
Muri icyo gihe Umugenzuzi Mukuru wa Repubulika, Donatien Nkurunziza yamenyesheje urukiko ko Colonel Bangirinama wayoboraga ingabo zo muri Region ya 4 yahaye abasirikare be Nzorijana, Ntirampeba na Manirambona itegeko ryo kwica abo basivile b’ inzirakarengane bakekwagaho gukorana na FNL-Palipehutu.
Iperereza rya mbere ku rupfu rw’ aba bantu ryafashe Colonel Bangirinama, ariko Pierre Nkurunziza yahise ahagarika urupapuro rwo kumuta muri yombi ahita abona umwanya wo guhunga.
Gusa igitangaje ni uko Perezida Nkurunziza avuga ko atifuza kwicarana mu biganiro by’ amahoro n’ abantu afata nk’ abicanyi ariko agakorana na Agathon Rwasa uregwa ubwicanyi ndengakamere.
Ubwicanyi bwakorewe Abanyamurenge mu Gatumba
Mu ijoro ryo ku italiki ya 03 Kanama 2004, abantu bitwaje intwaro bateye inkambi y’ impunzi z’ Abanyamulenge mu Gatumba bicamo 166.
Abo bicinya bigambaga mu ndirimbo zamagana ubwoko bw’ Abatutsi byumvikane ko ubwo bwicanyi bushinjwa Agathon Rwasa bwari bushingiye mu gutsemba ubwoko.
Amakuru avuga ko FNL ari yo yishe izo nzirakarengane yatanzwe na Pasteur HABIMANA izina rye nyaryo Methusselah NIKOBAMYE wahoze ari umuvugizi w’ iri shyaka ariko kugeza magingo aya akaba ari inshuti magara ya Pierre NKURUNZIZA.
Ibyo ni bimwe mu bimenyetso byakusanyijwe na Minani Jeremie agaragaza Nkurunziza nk’ umujenosidere wishwe n’ inyota y’ ubutegetsi ndetse utanifuza ibiganiro byahuza Abarundi yitwaza ko abo batavuga rumwe nawe ari abanzi b’ igihugu ndetse batanifuza amahoro.
Minani Jeremie ni muntu ki?
Minani Jeremie ni we perezida w’ ishyaka RDB (Rassemblement des Démocrates Burundais) rirwanya CNDD/FDD, yanabaye kandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2015.
Minani niwe muvugizi unashinzwe ihanahanamakuru mu Ihuriro riharanira impinduka mu Burundi(CNARED).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *