Isuzuma rya NATO ryasanze ubwirinzi bw’u Burayi bujegajega

Sangiza iyi nkuru

Muri uku kwezi, intambara yo muri Ukraine ndetse n’amatora y’umukuru w’igihugu muri Amerika ni byo byihariye inama ya NATO yabereye i Washington, muri uku kwezi ariko inyuma y’amarido, abapanga mu bijyanye n’igisirikare cy’uyu muryango bibanze ku gusuzuma ikiguzi kinini cyo gukemura ibibazo by’ubwirinzi bw’u Burayi bujegajega.

Abayobozi ba NATO bemeje gahunda mu mwaka ushize yo kuvugurura ubushobozi bwabo bwo kwirwanaho mu myaka mirongo itatu mu gihe ubwoba bwo guterwa n’u Burusiya bwiyongera.

Inyuma, abayobozi bakomeje gushakisha ibisabwa, kugira ngo bashobore gukomeza ubwirinzi bwabo ngo bagere kuri iyo gahunda, byoherejwe muri guverinoma z’ibihugu mu byumweru bishize, nk’uko umwe mu bapanzi b’igisirikare utifuje ko amazina ye atangazwa avuga.

Bivugwa ko isuzuma ryasanze igisirikare cyo mu bihugu bigize NATO kijegajega mu bice by’ingenzi, bitanga ibimenyetso byerekana umubare w’amamiliyari y’Ama-Euro bishobora gutwara kugira ngo bikosorwe.

Reuters ivuga ko yaganiriye n’abayobozi 12 b’abasirikare n’abasivili mu Burayi kuri gahunda zashyizwe ahagaragara, bagaragaza ibice bitandatu umuryango w’ibihugu 32 wagaragaje ko ari byo byihutirwa gukemura.

Muri byo harimo ibura ry’intwaro z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere na misile ziraswa mu ntera ndende, umubare w’abasirikare, amasasu, ibibazo by’ibikoresho ndetse no kutagira itumanaho rya digitale ryizewe ku rugamba, nk’uko ibiganiro n’abayobozi ba NATO byagaragaje.

Aba bayobozi batifuje kuvugwa kugira ngo baganire ku bibazo by’umutekano mu bwisanzure. NATO ntabwo yatanze ku mugaragaro ikigereranyo cy’ikiguzi rusange amavugurura azatwara.

Ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko NATO ihanganye n’ikibazo cyo kugera ku ntego zayo mu gihe ubumwe bwayo bushobora kugeragezwa n’imbogamizi z’ingengo y’imari mu banyamuryango b’ibihugu by’i Burayi, ndetse no kutumva kimwe uko bakwiye kwifata imbere y’u Burusiya.

Icy’ingenzi ni uko muri uyu mwaka amatora y’umukuru w’igihugu muri Amerika yongeye kuzamura impungenge z’uko iki gihugu kirusha ibindi ubukungu muri uyu muryango gishobora kongera kuyoborwa na Donald Trump wakunze kunenga uyu muryango ashinja ibihugu biwugize kunyunyuza imitsi Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *