img-20210328-wa0021-4685371616916744.jpg

Itandukana rya Platini n’umugore we rikomeje kuba igitaramo

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi minsi nta kindi gikomeje kuvugwa mu myidagaduro, uretse inkuru y’itandukana ry’umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka (Platini P) na Olivia Ingabire bari bamaranye imyaka 2.
img-20210328-wa0021-4685371616916744.jpg
Itandukana ry’aba bombi ryasakaye mu bitangazamakuru mu ntangiro z’icyi cyumweru, nyuma y’uko uyu muhanzi amenye ko umwana yari azi ko yabyaranye n’uyu mugore atari uwe.

Incamake y’uko yamenye ko umwana atari uwe

Amakuru avuga ko umunsi umwe, Platini yumvise umuntu amuhamagaye kuri telefoni, ayitabye yumva umuntu aramubwiye ati uwo mwana si uwawe! Uyu mugabo ngo yarabyirngagije arabyihorera.

Ku nshuro ya kabiri ngo yaje kubona ya nimero yongeye arayitaba wa muntu asubiramo ya magambo yamubwiye, Platini atangira kugira amacyenga ndetse abiganiriza isnhuti ye y’umunyamakuru amugisha inama.
img-20210328-wa0015-4887881616916744.jpg
Zimwe mu nama yahawe , n’uko bagenda bagafatisha ibizamini bigaragaza isano y’amaroso, babikora gutyo ibisubibizo bigaragaza ko umwana atari uwa Platini ahubwo ari uwuwo mugabo wamuhamagaye.

Nkundi mugabo wese amarira atemba ajya munda, Platini ngo yaratashye arinumira ntiyabibwira umugore dore ko yari yasuzumishije umwana rwihishwa Olivia atabizi.

Hashize igihe gito Platini yagiye muri Amerika aho yari afite ibitaramo ari ko agarutse asanga umugore yarigendeye.

Imvano yo kugenda kwa Olivia, ngo byatewe n’amakuru yari yamenye ko umugabo we yapimishije umwana agasanga atari uwe.Amakuru ngo yayamenye ayabwiwe n’umuganga w’inshuti ye ukorera aho bafatishirije ibizamini bityo ahita yigendera.

Itandukana ry’aba bombi ryabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga b’yumwihariko kuri Twitter

Bamwe bakomeje gutanga inama abandi bakabigira urwenya
image_2023-04-26_004838588.png
capture19.png
capture18.png
capture17.png
capture16.png
capture15-2.png
capture14.png
capture12-2.png
capture13-2.png

Platini na Olivia bari barashyingiranwe mu mategeko n’Imbere y’Imana muri Werurwe 2021 bakaba bari bamaranye imyaka irengaho gato 2.Tubibutse ko batarasaba gatanya mu mategeko bikaba bisobanuye ko akiri umugore we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *