Nyuma y’ umwaka umwe gusa CNDD/FDD ya Pierre Nkurunziza itegeka u Burundi yahise itangaza ko hari Abanyapolitiki bafite umugambi wo guhirika Leta yari imaze igihe gito itowe n’ abaturage.
Ku italiki ya 1 Kanama 2006, biciye mu itangazamakuru, Abarundi batangarijwe ko harimo gucurwa umugambi wo guhirika ubutegetsi ariko inzego z’ ubutasi zikaba zarawutahuye ndetse zinata muri yombi abanyapolitiki bari bawuteguye.
Ni bande batawe muri yombi bazira gutegura iyo ngirwa Coup d’ Etat

Domitien Ndayizeye wahoze ari Perezida w’ u Burundi, Marie Alphonse Kadege wahoze ari Visi Perezida, Deogratias Niyonzima wari Perezida wa SOJEDEM ndetse na Colonel Ndarisigaranye Damien bakundaga kwita Guérilleros nibo bafunzwe bashinjwa kugira umugambi wo gushaka guhirika ingoma ya Pierre Nkurunziza.
Muri aba bagabo 4 Domitien Ndayizeye niwe wari umuhutu gusa abandi bose bari abatutsi.
Nyuma y’ icyumweru aba bantu bicwa urubozo bahise boherezwa muri Gereza ya Mpimba aho bamaze amezi 6 bazira amaherere y’ inkuru yahimbwe na El Hadj Hussein Radjabu na Pierre Nkurunziza bari bafite CNDD/FDD mu biganza byabo.
Ubutabera bwagombaga kumvira CNDD/FDD bwahise bwanzura ko aba bafunze bazira guhirika Leta ya Nkurunziza bwahise bubagira abere bahita barekurwa bitewe ni uko ngo nta kimenyetso kibashinja cyabonetse.

Umugambi w’ ubwicanyi watangiye muri 2006 utangiye kubyara imbuto muri 2015
Washaka gusobanukirwa impamvu uyu mugambi wacuzwe yabanza kwibaza impamvu umubare w’ aba bashinjwaga iyi Coup d’ Etat bari abatutsi.
Si ibyo gusa , kuko Perezida Domitien wari ucyuye igihe yashyirwaga mu majwi ko ari we uhagarariye iryo tsinda we ntiyegeze akorerwa iyicirubozo kimwe na bagenzi be kugeza bajyanywe muri Gereza Nkuru ya Mpimba.
video
Mu rwego rwo kumenya ukuri kuri iyi Coup d’ Etat yavuzwe muri 2006 ndetse n’ ibibazo bya politiki byatumye u Burundi burushaho kwinjira mu icuraburindi twifashishije ubuhamya bwa Deogratias Niyonzima wakorewe iyicarubozo n’ inzego z’ ubutasi za Perezida Nkurunziza nk’ uko tubikesha ikiganiro yagiranye na Burundiandaily.net .

Mu buhamya bwe bwimbitse, uyu Deogratias Niyonzima wigeze kuba umufurere w’ Umudominikani akaza kubivamo nyuma yo gufungwa agakorerwa iyicarubozo rikaze ndetse akanicirwa 1/10 cy’ umuryango we, yiyemeje guharanira uburengenzira bwa muntu.
Niyonzima Deo atangira agira ati:” Mu byo nazize mbere na mbere n’ ubwoko bwanjye (Tutsi) ndetse nyuma y’ amahano yangwiriye nkaba ndi mu bantu bashinze Ishyirahamwe « Solidarité Jeunesse pour la Défense des Droits des Minorités », SOJEDEM twari dufite intego yo guharanira kubaho kwa rubanda nyamuke”.
Kuri iyi ngingo akomeza agira ati:” dushinga iyi SOJEDEM twari tugamije kumvisha abanyapolitiki ko bagomba gutekereza uburyo bakora itegeko nshinga ryatuma —hategurwa amatora yakumira jenoside mu Burundi”.
Niyonzima asanga muri icyo gihe Pierre BUYOYA ari we waje gusenya imbaraga bari bakoresheje ndetse akaba agomba kujya ku rutonde rw’abagomba kuryozwa ibibazo bikomeje kwibasira Abarundi.
Kuki CNDD-FDD yashinjije Niyonzima na Kadege gutegura Coup d’ Etat?
Aha Niyonzima Edouard avuga ko impamvu yabeshyewe we na bagenzi be ko bashaka guhirika Leta ari uko n’ ubundi CNDD yaturutse mu ishyamba ifite umugambi wo gutsemba Abatutsi n’ Abahutu batavuga rumwe.
Niyonzima akomeza yibutsa Abarundi ko umwaka umwe gusa iri shyaka rivuye mu ishyamba ryahise ritangira gushyira mu bikorwa gahunda ryihaye ishingiye ku nyota y’ ubutegetsi ikabije.
Ati:” Kugira ngo ibyo byose bigerweho ni uko Hussein Radjabu na Nkurunziza bari barihaye intego yo kureba niba hakiri Abatutsi bakomeye muri politiki no mu gisirikare ubundi bagahanagurwe vuba na bwangu”.
Niyonzima ategekwa gutanga amazina y’ abo afatanyije umugambi
Muri ubu buhamya bwa Niyonzima Edouard yakomeje avuga ko Nyakwigendera ,Gen Adolphe Nshimirimana yazaga kureba aho bamukorera iyicarubozo ndetse akanamusaba kuvuga icyo aba azi kuri Coup d’ Etat kugira ngo akize amagara ye”.
Niyonzima Edourd yagize ati:” Byarantangaje kubona ndyozwa amanama yo guhirika ubutegetsi banyemeza ku ngufu ko nayitabiriye mu Rutovu, Ruyigi, Rumonge, muri hoteli zikomeye I Nairobi ndetse na Uganda ayoborwa rimwe na rimwe na Domitien, Buyoya cyangwa se Nyangoma”.
Niyonzima kandi ashyira mu majwi Colonel Kiziba wari ushinzwe iyicarubozo ndetse na Willy Nyamitwe avuga ko mu gihe inzego z’ ubutasi zamukoreraga iyicarubozo yazaga kumufata amashusho akayashyira shebuja ariwe Pierre Nkurunziza.
Ntibyari bisanzwe bimenyerewe ko Leta ikorera abantu iyicarubozo ikanategeka ko hafatwa amashusho ariko ibyo n’ umwihariko wa CNDD/FDD kugira ngo ibikoreshe nk’ imfashanyigisho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


