Itorero rya Mormon rivuga ko ryatangijwe na Yesu rigiye gufungura Misiyo mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Itorero rya Yesu Kirisitu ry’Abera bo mu Minsi ya Nyuma (The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints) rizwi nka LDS cyangwa Mormon Church ryatangaje ko rizatangiza Misiyo i Kigali mu Rwanda muri Nyakanga 2022, ikazaba ibaye iya 39 ku mugabane wa Afurika n’iya 409 ku Isi yose.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaryo, iri torero rivuga ko ari ryo ryatangijwe na Yesu, ryagize riti: “Church of Jesus Christ igiye gushyira misiyo nshya muri Afurika. Misiyo ya Kigali Rwanda izafungura muri Nyakanga 2022.”

Zimwe mu mpamvu zatumye iri torero ritekereza gushyira misiyo mu Rwanda ngo ni uko umurwa mukuru warwo, Kigali utuwe cyane kurusha indi yose mu gihugu.

Uzayobora iyi misiyo mu Rwanda ntabwo aramenyekana, riti: “Azatangazwa muri Mutarama 2022.”

Itorero Mormon ryashinzwe n’Umunyamerika wabaye Meya w’umujyi wa Nauvoo muri Leta ya Illinois, Joseph Smith mu 1830. Kugeza mu mwaka w’2020 ryari rifite abayoboke babarirwa muri miliyoni 16 ku Isi yose.

Ryari risanzwe rikorera ibikorwa by’ubugiraneza mu Rwanda gusa nta misiyo ryari ryakahagize.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Itorero rya Mormon rivuga ko ryatangijwe na Yesu rigiye gufungura Misiyo mu Rwanda
    Icyifuzo:Inyito mwahaye iri torero mu mutwe winkiru,siyo na mba!
    Ntabwo Ari Mormon Church,kuko si Abamormoni,ahubwo Mormon ni komwe mubitabo bikubiyemo inyigisho kd gifatwa nkirindi sezerano ryuzuzanya na Bible!
    Ikindi si Abo muminsi ya nyuma ahubwo ni Ab’iminsi yanyuma kd bifite igisobanuro.Ikindi ni uko batari hano kubwimirimo yubugiraneza gusa kuko bafite insengero(3branches)abayoboke babo bateraniramo.
    Ibindi birambuye muzabaze neza.
    Murakoze

  2. Itorero rya Mormon rivuga ko ryatangijwe na Yesu rigiye gufungura Misiyo mu Rwanda
    Icyifuzo:Inyito mwahaye iri torero mu mutwe winkiru,siyo na mba!
    Ntabwo Ari Mormon Church,kuko si Abamormoni,ahubwo Mormon ni komwe mubitabo bikubiyemo inyigisho kd gifatwa nkirindi sezerano ryuzuzanya na Bible!
    Ikindi si Abo muminsi ya nyuma ahubwo ni Ab’iminsi yanyuma kd bifite igisobanuro.Ikindi ni uko batari hano kubwimirimo yubugiraneza gusa kuko bafite insengero(3branches)abayoboke babo bateraniramo.
    Ibindi birambuye muzabaze neza.
    Murakoze

  3. Itorero rya Mormon rivuga ko ryatangijwe na Yesu rigiye gufungura Misiyo mu Rwanda
    Icyifuzo:Inyito mwahaye iri torero mu mutwe winkiru,siyo na mba!
    Ntabwo Ari Mormon Church,kuko si Abamormoni,ahubwo Mormon ni komwe mubitabo bikubiyemo inyigisho kd gifatwa nkirindi sezerano ryuzuzanya na Bible!
    Ikindi si Abo muminsi ya nyuma ahubwo ni Ab’iminsi yanyuma kd bifite igisobanuro.Ikindi ni uko batari hano kubwimirimo yubugiraneza gusa kuko bafite insengero(3branches)abayoboke babo bateraniramo.
    Ibindi birambuye muzabaze neza.
    Murakoze

  4. Itorero rya Mormon rivuga ko ryatangijwe na Yesu rigiye gufungura Misiyo mu Rwanda
    Icyifuzo:Inyito mwahaye iri torero mu mutwe winkiru,siyo na mba!
    Ntabwo Ari Mormon Church,kuko si Abamormoni,ahubwo Mormon ni komwe mubitabo bikubiyemo inyigisho kd gifatwa nkirindi sezerano ryuzuzanya na Bible!
    Ikindi si Abo muminsi ya nyuma ahubwo ni Ab’iminsi yanyuma kd bifite igisobanuro.Ikindi ni uko batari hano kubwimirimo yubugiraneza gusa kuko bafite insengero(3branches)abayoboke babo bateraniramo.
    Ibindi birambuye muzabaze neza.
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *