Itoroka rya Hussein Radjabu ryaciraga amarenga perezida Nkurunziza ko umuriro ugiye kumwakaho

Sangiza iyi nkuru

El-Hajji Hussein Radjabu ni umunyapolitiki uzwi cyane mu Burundi, ni umunyapolitiki ufite amateka menshi ndetse wanakoranye bya hafi na Perezida Nkurunziza w’u Burundi bakiri mu ishyamba na nyuma y’aho bafatiye ubutegetsi.
Uyu mugabo ubu uri ku ruhande rw’abarwanya Leta y’u Burundi, yahoze ari umuyobozi mukuru w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, arafungwa nyuma aza gutoroka.
Mu ijoro ryo ku ya 1 Werurwe 2015, nibwo Radjabu yatorotse gereza ya Mpimba yari afungiyemo, byatangajwe ko yajyanye na bamwe mu bagororwa ndetse n’abarinzi ba Gereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uku gutoroka kw’uyu mugabo, byateje urujijo ndetse bamwe mu bakurikira neza ibya politiki y’u Burundi batangira guhwihwisa ko Leta ya Nkurunziza ishobora kuba igiye guhura n’isanganya rikomeye, kuko byagaragazaga ubugambanyi buri mu nzego za Leta.
Ibi byavugwaga ntabwo byatinze, nyuma y’amezi abiri gusa nibwo ishyano ryari riguye mu Burundi, amakuru akwira isi yose ko Perezida Nkurunziza ihiritswe n’absirikare be yari yasize ku rugo yitabiriye inama n’abandi bakuru b’ibihugu bahuriye mu muryango EAC muri Tanzania.
Radjabu yari amaze imyaka 7 afunze muri 15 yakatiwe, aho yashinjwaga gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’izindi nzego.

El-Hajji Hussein Radjabu
El-Hajji Hussein Radjabu

Nk’uko bigaragara kuri Wikipedia ya Radjabu, bigaragara ko ubwo Radjabu yashinjwaga ibyo byose, haniyongeragaho gutuka umukuru w’igihugu Nkurunziza aho yamugereranyije n’icupa ririmo ubusa “empty bottle”. Yafashwe mu 2007 akatirwa imyaka 15 muri 2008.
Gutoroka kwe byacaga amarenga y’ibigiye kuba kuri Nkurunziza
Hussein Radjabu, yari umunyapolitiki ukomeye ndetse unazi amabanga menshi y’igihugu, kuva mu ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi ndetse no kugera ku mukuru w’igihugu.
Ubwo yatorokaga, amakuru yatangajwe yavugaga ko agakino ko kumucikisha kapanzwe na bamwe bakoraga mu rwego rw’iperereza ubwo imvururu zari zatangiye, Perezida Nkurunziza amaze gutangaza ko aziyamamaza kuri manda ya 3.
Ubwo yaganiraga na BBC, yatangaje ko uburyo bubi yarafunzwemo aribwo bwamuteye gutekereza ibyo gucika, ko yahabwaga isaha imwe gusa yo kota izuba ubundi agafungirwa ahantu ha wenyine. Leta yatangaje ko gutoroka kwe nta gitangaza kirimo ndetse ko gutoroka ntaho bitaba ku isi.
Ijambo yatangarije BBC, iyo urisesenguye ryari bikubiyemo byinshi; yatangaje ko nubwo yafunzwe akiri mu ishyaka CNDD FDD ndetse ko aje kandi agiye gukemura ibibazo biririmo. Agahamya ko harimo umwuka mubi.
Uyu munyapolitiki yigambye avuga ko nubwo yatorotse, yasohotse muri gereza amatara yose yaka, ariko na none bigatangazwa ko abapolisi bari bashinzwe kurinda gereza aribo bamucikishije ku gakino kapanze na bamwe bari bashinzwe iperereza.
Mu mwaka wa 2014, Gen Niyombare yagizwe umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe iperereza, muri Gashyantare 2015 perezida Nkurunziza ahita amuvana kuri uwo mwanya, amuziza ibaruwa bamwandikiye cy’amapaji 10 bamusaba kutiyamamaza kuri manda ya 3.
Ikipe y’abandikiye Nkurunziza bamusaba kureka kwiyamamaza bose bari abayoboke b’ishyaka CNDD FDD, abo bose bahise batangira kurebana ay’ingwe na Nkurunziza. Ibi bigaragaza ko Radjabu aho yari ari muri gereza yagezwagaho amakuru y’amacakubiri ari mu ishyaka yabereye umuyobozi imyaka myinshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku wa 13 Gicurasi 2015, nibwo byagaragaye ko ayo macakubiri arimo koko, nibwo Niyombare hamwe n’abandi basirikare n’abapolisi bagerageje umugambi wo guhirika Nkurunziza ku butegetsi. Kuba barakoze ibi si uko bamwe batari abayoboke ba CNDD FDD.
Nyuma y’iri gerageza nibwo hagaragaye imfu z’abasirikare bakomeye ndetse n’abandi bayobozi batandukanye abo mu ishyaka CNDD FDD n’ahandi, ubwo bwicanyi bukaba bukinagaragara mu gihugu.
Radjabu wacaga amarenga avuga ko muri CNDD FDD harimo ibibazo byinshi kandi yari amaze imyaka 7 afunze, bigaragaza ko itoroka rye nta gitangaza kirimo kuko bigaragara ko hari abo bakoranaga bari hanze bakamugezaho amakuru yose.
Kugeza magingo aya Radjabu yanze gutangaza aho aherereye, gusa yatangarije BBC ko ari mu gihugu kandi ko ari kumwe n’Abarundi. Niyombare nawe wari uyoboye abashakaga guhirika ubutegetsi nawe aho ari hatazwi yaryumyeho.
Ku rundi ruhande rw’abarwanya Leta y’u Burundi bakaba baratanze ubutumwa mu izina rya Gen Niyombare bateguza Perezida Nkurunziza urugamba, ko aho yagiye atarimo kurera amaboko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *