Bwiza

ITU ivuga ko interineti mu Rwanda ihenze cyane

mu-rwanda
Sikubwabo Mark Ibrahim
By Sikubwabo Mark Ibrahim
Kuwa Kabiri, 21 Nyakanga 2020 saa 08:31
Iminota 2 yo gusoma4 Abasomye
ITU ivuga ko interineti mu Rwanda ihenze cyane

Raporo y'Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Itumanaho ku isi (ITU), yashyize u Rwanda mu bihugu 30 bifite internet ihenze ku isi, aho abakoresha internet bayitangaho 7.1% by’umutungo binjiza kugira ngo bagere ku makuru n’izindi serivisi bifuza

Muri raporo nshya, ITU igaragaza ko impuzandengo y’uruhare rwa buri munyarwanda ku musaruro mbumbe w’igihugu, arwishyuraho interineti ya GB 2 ubarirwa agaciro ka $780, akabakaba 744,000 by'amafaranga y'u Rwanda ari yo ashyirwa ku kigero cya 7.1%.

Ubushakashatsi bw'iri huriro bwakozwe hakurikijwe uko abatuye isi boroherwa no kubona serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho aho umusaruro mbumbe w’igihugu(GNP) ugereranwa n’ibiciro bitangwa kuri serivisi zo guhamagara, ibya serivisi za interineti ikoreshwa kuri telefone ngendanwa ndetse n’umuyoboro mugari wa interineti itagendanwa (broadband).

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Komisiyo ishinzwe gukwirakwiza umuyoboro mugari wa interineti (Commission for Sustainable Development), isobanura ko internet iba ihendutse mu gihe GB 1.5 zikoreshwa kuri telefoni, zishyuzwa igiciro kitarenze 2% by’ibyo umuntu yinjiza.

Raporo itangaza ko ibiciro byo guhamagara ku rwego mpuzamahanga bigura 4.5% by’ayo umuntu yinjiza, bikaba birenze cyane igipimo cya 2.5% kigenderwaho mu kwemeza ko ibiciro bihendutse.

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwanenze iyi raporo ruvuga ko ubushakashatsi bwayo butagendeye ku isesengura rikwiye u Rwanda nk’igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere.

Ku mugabane wa Afurika, u Rwanda ruza ku mwanya wa 20 mu kugira interineti ihendutse, rukaba urwa kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba aho ruza inyuma y'igihugu cya Kenya.

Sikubwabo Mark Ibrahim

Inkuru yanditswe na: Sikubwabo Mark Ibrahim

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 252.