Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kiravuga ko cyivuganye inyeshyamba 15 za ADF ariko nacyo gitakaza abasirikare barindwi muri Teritwari ya Irumu, ho mu Ntara ya Ituri.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Nyakanga mu kiganiro n’itangazamakuru cya Guverineri wa gisirikare w’iyi ntara.
Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Ituri, Lt Gen. Luboya N’Kashama Johnny yagize ati “ Twishe inyeshyamba 15 za ADF, dufata izindi 3 n’imbunda ya PKM. Hari mu mirwano n’umwanzi hagati mu ishyamba rya Katanga-Machine mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Boga muri Teritwari ya Irumu.”
Yongeyeho ko inyeshyamba ari zo zari zateze igico ingabo za FARDC ariko akaba ari zo zihahurira n’ibyago nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga.
Muri iyo mirwano ariko, Guverineri wa Ituri yongeyeho ko abasirikare 7 ba FARDC na bo baguye ku rugamba.
Yavuze kandi ku mutekano w’umuhanda uhuza Beni na Kamanda, aho yavuze ko hashyizwe abasirikare bari kuwurinda kandi biri gutanga umusaruro.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Ituri: Abasirikare 7 ba FARDC biciwe mu gico cy’inyeshyamba za ADF
Ndabashimiye nibwo bwambere mbonye address yanyu nkeneye ibiciro bijyanye no kunyamamariza service .murakoze
Ituri: Abasirikare 7 ba FARDC biciwe mu gico cy’inyeshyamba za ADF
Ndabashimiye nibwo bwambere mbonye address yanyu nkeneye ibiciro bijyanye no kunyamamariza service .murakoze