Sosiyete sivile mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye isimburwa rya guverineri w’umusirikare, Lt. Gen. Johnny N’kashama, bitarenze iminsi 10 uhereye ku wa Kabiri, 15 Gashyantare 2022.
Mu itangazo ryayo, sosiyete sivile muri Ituri ishimangira ko hakomeje kubaho “ibintu biteye ubwoba” muri kariya gace k’igihugu, nubwo hashyizweho ubuyobozi bwa gisirikare.
Ati: “Kubera umutekano muke, ubwicanyi bwibasiye hirya no hino mu ntara, cyane cyane: i Djugu, Irumu, Mambasa. Ubusahuzi, ubujura mu mijyi, gutwika amazu. Ihohoterwa ryose rikorwa [mu jisho ry’intege nke ] ry’abategetsi b’ibihe bidasanzwe. Urebye ko nyuma y’amezi 10 bitangiye (ibihe bidasanzwe), umutekano ntiwigeze uhinduka, abaturage ba Ituri barasaba umukuru w’igihugu cya Congo, Félix Tshisekedi, gusimbura mu minsi 10 Guverineri wa Gisirikare wa Ituri kubera ko atigeze ahagarika ibyaha kandi ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu mu bihe bidasanzwe; noneho hagashyirwaho guverineri mushya wa gisirikare ufite ingamba nshya hagamijwe guhagarika ihohoterwa mu ntara zose.”
Byongeye kandi nk’uko tubikesha 7sur7.cd, sosiyete sivile irasaba kandi gusimbuza abayobozi b’ingabo muri Djugu na Masumbuko.
Yakomeje igira iti: “Turasaba ko hasimburwa abayobozi b’ingabo i Djugu na Masumbuko aho ibyaha byakorewe.”
Ibi byatangajwe mu gihe muri Bunia hategerejwe abasurukare bashya ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zbagomba gufasha bagenzi babo bari ku rugamba ahantu hatandukanye.


