Ituri: Hatangiye gukusanywa amakuru ku bazahabwa indishyi mu rubanza rwa Bosco Ntaganda

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangiye, kuwa Gatandatu, itariki ya 26 Ukwakira 2024, ubukangurambaga bwo gutanga amakuru ku ndishyi ku bahohotewe mu rubanza rwa Bosco Ntaganda i Bunia mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo .

Nk’uko byatangajwe n’umukozi ushinzwe amakuru rusange mu rukiko, Margot Telesco, intego y’iki gikorwa ni ukugera ku bantu bose bemerewe kwishyurwa muri uru rubanza.

Abanyamakuru bagera kuri makumyabiri baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bagize uruhare muri iki gikorwa nyuma yo kungurana ibitekerezo muri Bunia.

“Mu minsi ishize twatangije ubukangurambaga ku bijyanye n’indishyi mu rubanza rwa Bosco Ntaganda. Ubu bukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage cyane cyane abahohotewe muri uru rubanza uburenganzira bwabo bwo kwishyurwa. Kandi muri ubu bukangurambaga, twifuzaga kubonana n’abanyamakuru bo muri Ituri kugira ngo basobanurirwe inzira zo guhabwa indishyi, ibipimo ngenderwaho, uko inzira yose yo kumenyekana no gusaba indishyi ikora ”.

Hagati aho, Margot Telesco yakomeje avuga ko ICC ivugana, ikamenyesha abahohotewe bemerewe kwishyurwa uburenganzira bwabo nk’uko tubikesha mediacongo.net.

Yavuze ko yizeye ko abanyamakuru bashobora kugera ku bantu bose bashobora kwemererwa kwishyurwa muri uru rubanza.

Urugereko rwa kabiri rw’urukiko rwasuzumye uburyo Bosco Ntaganda agomba kuryozwa izo ndishyi zingana na miliyoni 31 z’Amadolari ya Amerika, azakusanywa n’ikigega cyita ku bahohotewe.

Ibi ni mu rwego rwo kwishyura abahohotewe mu gihe cy’amakimbirane ashingiye ku moko yo mu 2002-2003 muri Ituri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *