Senateri muri sena y’u Rwanda, Emmanuel Havugimana, yifashishije umurongo wo mu gitabo cy’Abalevi muri Bibiliya, agaragaza ko icyaha cyo gusambanya amatungo cyahozeho kuva kera gusa agaragaza ko ari ishyano mu bantu.
Uyu mushingamategeko yakomozaga ku mugabo wo mu murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana uheruka gutabwa muri yombi na RIB akekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe n’umuturage mugenzi we.
Iby’uyu mugabo byamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tari ya 25 Nzeri.
Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’uriya murenge avuga ko ahagana saa munani z’ijoro ari bwo abanyerondo bumvise ihene ihebeba cyane bakagira ngo barayibye, bakwegera urugo ihebeberamo bakumva umugabo ari kuyibwira ngo ituze.
Uwatawe muri yombi ngo yabajijwe niba koko yarasambanyije iriya hene, undi arabyiyemerera ndetse avuga ko yabikoze kuko umugore we yari amaze iminsi atari mu rugo.
Inkuru y’uyu mugano ni imwe mu ziri kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bakaba bahuriza ku kuba ibyo yakoze ari agahomamunwa.
Umunyamakuru wa Radio & TV1 Mutabaruka Angelbert, asa n’uwumijwe n’ibyo uriya mugabo yakoze yagize ati: “Yampaye inka! Umugabo utuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe n’undi muturage. Akaga kabaho pe…”
Senateri Havugimana avuga kuri ubu butumwa bwanditswe kuri Twitter, yifashishije Bibiliya agaragaza ko iki cyaha cyamye gikorwa, gusa abafatwaga bagikora bakaba baricanwaga n’inyamaswa babaga basambanya, yungamo ko gusambanya inyamaswa ari ishyano.
Ati: “Bibliya igira iti ‘umuntu nasambana n’inyamaswa muzamwicane na yo. Nihagira umugore wemera ko inyamaswa imusambanya muzamwicane na yo, ni we uzaba yihamagariye urupfu (Abalewi 20:15-16).’ Ni icyaha kibaho kuva kera mu bihugu byose byo ku isi! Ariko ni ishyano mu bantu!”
Senateri Havugimana abajijwe n’umwe mu bakoresha Twitter niba hakwiye gukoreshwa ririya tegeko mu guhana uriya wasambanyijwe ihene, yasubije ko bidakwiye, kuko “igihano cy’urupfu ntikibaho mu Rwanda kuva 2007.”
Yavuze ko amategeko ahana kiriya cyaha cyo gusambanya inyamaswa ariho mu Rwanda, asaba ko yakurikizwa.
Ingingo ya 142 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahamijwe igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.”
Iyi ngingo ikomeje isobanura ko “Umuntu wese mu buryo ubwo aribwo bwose utuma undi akora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw miliyoni eshatu ariko atarenze Frw miliyoni eshanu.”

8 Responses
Umuntu nasambana n’inyamaswa muzamwicane na yo_Senateri Havugimana ku wasambanyije ihene
Iki gihugu ntikigendera kuri Bibiliya cg kuri Qor’an iki nigihugu kigendera kuri Demokarasi kigakurikiza itegeko nshinga ryatowe n’abanyarwanda bingeri zitandukanye namadini atandukanye ndetse nabatemera nizo mana zatuzanywemo …u Rwanda si afoganisitani igendera kuri shariya cg Roma igendera kuri Gatorika. nakwibutsaga senateri.

Ivuguruye: Senateri Havugimana yifashishije Bibiliya yerekana ko icyaha cyo gusambanya inyamaswa cyahozeho
Igitangaje nuko abantu badakunze kwamagana icyaha cy’ubusambanyi busanzwe,ahubwo bakabyita gukundana.Ugasanga bamagana gusa ubutinganyi.

Nibyo icyaha nkicyo nurukozasoni mubantu. uwomugabo abihanirwe.
Nonese icyaha cyaryama bahuje ibitsina ko cyatumye sodomo irimbuka none kikaba cyarahawe intebe. nacyo mwashyizeho amategeko agihana aho kugiha ubwisanzure.