Imyaka yanjye ni 26, ndi umukobwa uringaniye w’ibiro 58, ukundwa kandi unakunda, nubwo ngisha inama ariko mumbabarire ku mazina yanjye naho ntuye kuko sinifuza kubitangaza.
Imyaka maze kuri iyi si, nta ngeso z’ubukubaganyi nagiye ngira wenda ngo mbe naryamana n’abasore cyangwa ngo ngire byinshi by’uburara nganira n’abandi bakobwa.
Ariko ikibazo cyambayeho kirampangayikishije, hashize imyaka igera muri 5, ubwo natangiraga gukunda, nanjye ntangiye kwiyumvamo umusore, kuko mbere nta kanya nabihaga, ni nabwo ikibazo cyatangiye kumbaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu umusore dukundana arampamagara, na nijoro ndamwitaba, mbese igihe cyose ampamagaye sinamwima akanya, ariko ikibazo ngira, iyo tuvuganye byinshi numva meze nkushaka kwihagarika nkumva inkari zigiye kuza, uko niko kuri basomyi ba bwiza.com, kuko nsanga n’imyenda y’imbere yatose.
Ibi bintu byambereye urujijo, kuko hari n’igihe mba ndi mu bantu twavugana bikaba ngombwa ko mpaguruka, kuko iyo nkomeje kwicara bishobora bo kugera inyuma, kuko iyo ndyamye bwo biba akarusho.
Mungire inama kuko birampangayikisha, hari igihe nkeka ko ari uburwayi, nahagaritse no kunywa ibintu birimo amasukari menshi kuko nkeka ko yaba ariyo mpamvu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


