Izina ry’icyubahiro rishya kuri Perezida Nkurunziza ryateje impaka mu nteko ishinga amategeko

Sangiza iyi nkuru

Habayeho ukudahuza izina ry’icyubahiro rishya rigomba guhabwa Perezida Nkurunziza Pierre ari ryo Imboneza y’amahoro yo kuzirikana gukunda no gukundisha igihugu.

Abadepite bo mu Ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD bashyigikiye iki gikorwa, mu gihe abo ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’iri shyaka bo babyamaganira kure.

Mu kwezi kwa Mbere 2020 inteko ishinga amategeko yamuhaye amashimwe ndetse imusabira amazina y’icyubahiro.

Muri iyo nama, abatavuga rumwe na CNDD-FDD berekanye ko badashyigikiye ko umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza ahabwa iteka ry’ukwitwa Imboneza y’amaho yo kuzirikana gukunda no gukundisha igihugu.

Aba bavuga ko iri zina ridakwiriye Nkurunziza kuko yakoze ibintu byinshi bibi mu myaka 15 amaze ku butegetsi higanjemo ubwicanyi, gushimuta abantu n’ibindi.

Umwe muri bo, Fabien Banciryanino yamaganye iki gikorwa.

Ati “Nibaza ko iyi nteguro yabayemwo abitwa ba ndisabiye barondera kweza umuntu uko atari, umukuru w’igihugu wa kino gihe ntabereye kino kidari kuko mbona ashobora mbere no kuja imbere y’intahe.”

Abatavuga na Leta bavuga bidakwiriye kuba ibyemezo byafashwe na CNDD-FDD byatwererwa ibitekerezo by’abaturage bose.

Abadepite bo muri CNDD-FDD bashimnagira ko Perezida Nkurunziza akwiriye icyo cyubahiro kuko yakoreye byinshi igihugu kandi bigashimwa na byose nk’uko umwe muri bo, Nshimirimana Georges yabivuze.

Depite Gélase Ndabirabe ati “Abadashigikiye iyo nteguro ni abansi b’igihugu bakorera inyungu z’abanyabulaya.”

N’ubwo habayeho ukutumvikana, iyi ngingo yemewe kuko yatowe n’abadepite 91, batatu barayihakana mu gihe 14 barumye gihwa.

Perezida Nkurunziza kandi yatowe n’ishyaka, CNDD-FDD ngo yitwe Imboneza y’amahoro.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Izina ry’icyubahiro rishya kuri Perezida Nkurunziza ryateje impaka mu nteko ishinga amategeko
    Ngewe icyo ntashimye,nuko Nkurunziza yakitwa “Guide Supreme Eternel”.Abakristu tuzi neza ko nta muntu Eternel ubaho,keretse Imana yonyine “Uhoraho” cyangwa “Uwiteka”.
    Birababaje kubona umuntu wiyita “umurokore” yiha title igenewe Imana yonyine.Akibagirwa ko yakoze amarorerwa menshi.Yabaye umusirikare yica abantu benshi.Niwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu zibica.Ubukristu ntabwo bujyana na politike.

  2. Izina ry’icyubahiro rishya kuri Perezida Nkurunziza ryateje impaka mu nteko ishinga amategeko
    Ngewe icyo ntashimye,nuko Nkurunziza yakitwa “Guide Supreme Eternel”.Abakristu tuzi neza ko nta muntu Eternel ubaho,keretse Imana yonyine “Uhoraho” cyangwa “Uwiteka”.
    Birababaje kubona umuntu wiyita “umurokore” yiha title igenewe Imana yonyine.Akibagirwa ko yakoze amarorerwa menshi.Yabaye umusirikare yica abantu benshi.Niwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu zibica.Ubukristu ntabwo bujyana na politike.

  3. Izina ry’icyubahiro rishya kuri Perezida Nkurunziza ryateje impaka mu nteko ishinga amategeko
    Ibyo Munyemana avuze nibyo.Ubukristu ntabwo bujyana na politike.Benshi bibeshya ko kuba Umurokore ari kutanywa inzoga no kujya gusenga.Byonyine kuba Nkurunziza akuriye Imbonerakure zirirwa zica abantu,birahagije kumugira umunyabyaha.Na biriya yihaye ngo bamwite “Guide Supreme Eternel” ni icyaha gikomeye cyo kwiha Title igenewe Imana gusa.
    Nkuko Yesu yabyerekanye,abakristu nyakuri ni bake cyane.Nubwo ababyitwa barenga 2 billions.

  4. Izina ry’icyubahiro rishya kuri Perezida Nkurunziza ryateje impaka mu nteko ishinga amategeko
    Ibyo Munyemana avuze nibyo.Ubukristu ntabwo bujyana na politike.Benshi bibeshya ko kuba Umurokore ari kutanywa inzoga no kujya gusenga.Byonyine kuba Nkurunziza akuriye Imbonerakure zirirwa zica abantu,birahagije kumugira umunyabyaha.Na biriya yihaye ngo bamwite “Guide Supreme Eternel” ni icyaha gikomeye cyo kwiha Title igenewe Imana gusa.
    Nkuko Yesu yabyerekanye,abakristu nyakuri ni bake cyane.Nubwo ababyitwa barenga 2 billions.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *