Umucuranzi Jackie Chandiru yari amaze imyaka myinshi yarabaswe n’ibiyobyabwenge byanamuviriyemo kureka umuziki nyuma yo kujyanwa mu bitaro ngo yitabweho.
Uyu muhanzikazi ariko kugeza ubu amaze gukira byimazeyo kandi yitabira cyane ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko mu gihugu cya Uganda.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Chandiru yasuye kandi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Annet Anita, maze bombi bagirana ibiganiro birebire ku bijyanye no gukumira ikoreshwa n’ingaruka z’ibiyobyabwenge.
Yashimiye kandi Inteko Ishinga Amategeko kuba yatoye umushinga w’itegeko rikumira ibiyobyabwenge, 2023, ariko rikanemerera ubuhinzi bwemewe n’ubuvuzi bwa marijuwana hakurikijwe amategeko akomeye.
Jackie Chandiru yahoze mu itsinda rya Blue 3 aho yaririmbanaga na Cindy ndetse na Lilian Mbabazi, gusa nyuma yaje kujyanywa mu kigo cyita ku basaritswe n’ibiyobyabwenge ndetse biza kuvugwa ko byamuviriyemo uburwayi bw’umutima bwatumye abagwa.
Uyu muhanzikazi azwi cyane mu ndirimbo “Gold Digger”,”Take It Off ft Urban Boyz”, “Gwoyagala”, “Bakusigula Nyo”, “Oli Vitamini” n’izindi nyinshi.



