Uwahoze ari perezida wa Repubulika y’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma ashinjwa kugabanya igihugu yari abereye umuyobozi mo ibice bibiri bihanganye, kugabanya ishyaka riri ku butegetsi ndetse vuba aha akaba aherutse no gutuma itorero yasengeragamo ricikamo ibice bibiri.
Mu minsi yashize, nibwo perezida Zuma yashatse gushyiraho ihuriro ry’abanyamadini n’abanyepolitiki muri Afurika y’Epfo, iryo huriro rikaba ryagombaga gutangizwa mu itorero yasengeragamo ryitwa mainstream churches, bamwe mu bayoboke b’iri torero biganjemo abo mu muryango we baramuyoboka abandi bavuga ko batamushyigikiye bitewe no kuba ari umunyepolitiki byongeye ufite amateka ku gihugu cye arimo gushinjwa ibyaha bya ruswa ndetse no gusa n’uzana amacakubiri aho yagendaga ahurira n’abantu benshi.
Nubwo iki gitekerezo yari azanye kitari kibi, bamwe mu basengera muri irirya torero barimo n’umuyobozi w’inama y’Abadiyakoni muri ririya torero, Nomabelu Mvambo Dandala yavuze ko ibyo Zuma yashatse gukora ari ukuvanga politiki n’imyemerere yo mu nzu y’Imana bityo ko atagombaga kumushyigikira.
Zuma yifashishije igitambaro kinini cyanditseho amagambo agira ati “ Guhuza imyemerere muri Afurika y’Epfo.” Ibi ngo yabikoze mu izina ry’itorero ari na cyo cyatumye bamwe batamushyigikira kuko byasaga naho ari inyungu kuri we kuko bavuga ko ashaka kwigaragaza neza ku buyobozi buriho.
Nibwo bamwe batangiye kuvuga ko ari kugerageza gushaka kugaragaza ko ari umuntu mwiza kuri guverinoma iriho, abandi bakavuga ko igitekerezo cye nta cyo gitwaye ariko bakavuga ko ashaka kubazanamo ibya politiki kandi imyemerere yabo ishingiye ku ijambo ry’Imana.”
Cardinal Wilfrid Napier uyobora ihuriro OFM mu ntara ya Kwazulu Nathale avuga ko ihuriro rye ryahise ryitandukanya n’ibitekerezo bya Zuma kuri ubu urimo gukurikiranwa n’inkiko.
Uyu avuga ko uwagira icyo akora cyose yerekana ko ashyigikiye Zuma mu izina ry’itorero bitakwemerwa gusa akavuga ko hashobora kubaho amahuriro ahuza itorero n’inzego za leta agamije kuzanira abaturage iterambere, kubakangurira ingamba zituma bagira imibereho myiza n’ibindi.
Ni mu gihe Jacom Zuma ushinjwa ibyaha birimo forode na ruswa anavugwaho kuba uari yaraciyemo kabiri abo mu ishyaka riri ku butegetsi ANC ubwo yari akiri ku mwanya w’ubuyobozi, atonesha bamwe abandi akabareka.
Jacob Zuma ashinjwa kandi gukorana n’abaherwe bo mu gihuguu bo mu muryango wa Gupta ibi bikaba ari bimwe mu byateje imidugararo mu gihugu kuko akenshi wasangaga abo muri uyu muryango bakora amakosa akomeye ntibahanwe kubera ikimenyane.
Ashinjwa kandi ivangura rishingiye ku ruhu nubwo bitari mu byaha ashinjwa kugeza ubu.


