Tariki ya 4 Gashyantare 2020, Urukiko Rukuru rw’Afurika y’Epfo rwashyizeho impapuro zita muri yombi Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’iki gihugu. Tariki ya 5, yashyize hanze ifoto afite imbunda ya ‘rumenamabuye’ yagumishije ijisho mu gipimo n’urutoki mu mbarutso nk’uwiteguye kudahusha.
Tariki ya 4 Gashyantare, Jacob Zuma yagombaga kwitaba urukiko kugira ngo yiregure ibyaha ashinjwa ko yakoze ubwo yari umukuru w’igihugu, birimo ruswa. Umuhagarariye mu mategeko yasobanuye ko atabonetse bitewe n’ubuzima bwe butameze neza, yerekana n’impapuro zo kwa muganga ariko urukiko rwarazanze kuko ngo icyemewe ari ‘Icyangombwa cyo kwa muganda’ kizwi nka ‘Medical Certificate’.
Urukiko rwanzuye ko Jacob Zuma ashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi zizatakaza agaciro tariki ya 6 Gicurasi 2020, bisobanuye ko aho inzego zishinzwe gukomeza amategeko zamubona, zahita zimufunga.
Zuma ufite ubuzima butameze neza kandi washyiriweho izi mpapuro, yagiye ku rubuga rwa Twitter, ashyiraho iyi foto, bigaragara ko yari mu myitozo yo kurasa, yicaye ku ntebe iri inyuma moto nini. Ababonye iyi foto [bishoboka ko yayifotoje mu bihe byashize] baratunguwe, bamwe bamubaza niba nyuma y’umunsi umwe yahise akira. Iyi ‘tweet’ ifite abantu bayitanzeho ibitekerezo birenga 3600, abenshi muri bo batunguwe, ifite akandi abantu bayihererekanye (retweet) barenga 5,100 ndetse n’abayikunze (likes) barenga ibihumbi 23.
Kumenya icyo Jacob Zuma yari agambiriye ashyira iyi foto kuri uru rubuga gusa hari ubwo byafatwa nko gusuzugura icyemezo cy’urukiko rukuru no kwerekana [n’ubwo wenda atabitekerezaga] ko impamvu yatanze yo kutitaba urukiko yari ikinyoma.
Jacob Zuma yabaye Umukuru w’Igihugu kuva tariki ya 9 Gicurasi 2009, abuvaho yeguye tariki ya 14 Gashyantare 2018. Kwegura kwe yabitewe n’igitutu yokejwe mu bihe bye bya nyuma ari ku butegetsi, ashinjwa ruswa, kwigwizaho imitungo ya leta no gusesagura umutungo wa leta.
Iyi ni ‘tweet’ ya Jacob Zuma ya tariki ya 5 Gashyantare:
— Jacob G Zuma (@PresJGZuma) February 5, 2020


