Jacob Gedleyihlekisa Zuma w’imyaka 76 y’amavuko, wahoze ayobora igihugu cya Afurika y’Epfo ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko.
Umukobwa uyu musaza agiye kurongora yitwa Nonkanyiso Conco, akaba yatangarije ikinyamakuru TimeLive ko ari mu myiteguro y’ubukwe bwe na Perezida Zuma.
Nonkanyiso weguriye umutima Perezida Zuma, atuye mu gace k’abaherwe kazwi nka “Hilltop Estate’ .
Mu mwaka wa 2012 ikinyamakuru telegraph cyatangaje ko Zuma afite abana 20, mu 2014 cyatangaje ko afite 21.
Nonkanyiso Conco agiye kwiyongera ku bandi bagore 6 Zuma yari asanzwe afite, aribo Gertrude Sizakele Khumalo, Nkosazana Dlamini-Zuma,Kate Mantsho,Nompumelelo Ntuli,Thobeka Stacie Madiba na Gloria Bongekile Ngema.
Gedleyihlekisa Zuma ni umwe mu bantu bakomeye Afurika y’Epfo yagize barwanyije ivanguraruhu ‘apartheid’ ndetse yigeze gufungirwa ku kirwa rya Robben hamwe na Nelson Mandela. Mu minsi ye ya mbere nk’umunyapolitiki, yakoze nk’umuyobozi ukuriye ubutasi mu ishyaka rya ANC.
Zuma akijya ku butegetsi muri Gicurasi 2009, yahaye icyizere abaturage ba Afurika y’Epfo cyane abakene abasezeranya kuzabateza imbere. Ikizere yabahaga cyagiye kiyoyoka nyuma y’ibyaha bya hato na hato yagiye ashinjwa birimo imyitwarire itari myiza (dore ko yanavuzweho ibyaha by’ubusambanyi), gusa ariko biza guhumira ku mirari bigeze ku bijyanye na ruswa, birangira yegujwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Niyigena Emmy/ Bwiza.com


