jacques1.jpg

Jacques Tuyisenge yiyunze n’umukinnyi wa Guinea wamuvunnye

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa Guinea, Mory Kanté waraye avunnye Kapiteni (Captain) w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yamusabye imbabazi.

Nk’uko bigaragara mu ifoto, Mory Kanté ari kumwe na Tuyisenge upfutse ukuguru kw’iburyo yaraye avunitse, Radio Rwanda ikaba isobanura ko [bifotoje ubwo] uyu mukinnyi yari yagiye kwibohora kuri uyu mugenzi we w’Amavubi.

Ku munota wa 10 w’umukino ni bwo Kanté yavunnye Tuyisenge, yerekwa ikarita itukura ku munota wa 11. Kapiteni Tuyisenge na we yahise asohoka mu kibuga kuko atari kubasha gukomeza umukino, asimburwa na Sugira Ernest.

jacques1.jpgJacques Tuyisenge amaze kuvunika

kante-2.png Kanté ubwo yari amaze kwerekwa ikarita itukura

tuyisenge.jpg Kanté na Tuyisenge bamaze kwiyunga

Abenshi bahamya ko imvune ya Jacques Tuyisenge umukino ugitangira yagize uruhare runini mu gutuma Guinea isezerera Amavubi, nyuma yo kuyatsinda igitego 1-0 cyarangije umukino.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Jacques Tuyisenge yiyunze n’umukinnyi wa Guinea wamuvunnye
    Ni igikorwa cyiza. Burya umuntu utekereza gusaba imbabazi ntawe ubimuhatiye aba agaragaje ko agira ubumuntu.

  2. Jacques Tuyisenge yiyunze n’umukinnyi wa Guinea wamuvunnye
    Ni igikorwa cyiza. Burya umuntu utekereza gusaba imbabazi ntawe ubimuhatiye aba agaragaje ko agira ubumuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *