James Sano wayoboraga WASAC na Kamanzi wa EDCL batawe muri yombi(yavuguruwe)

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi, James Sano wari uhererutse kuvanwa ku mwanya w’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, kubera ibyaha akurikiranyweho mu itangwa ry’amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko afite agaciro ka miliyoni zisaga 60.
Uretse Sano, Polisi itangaza ko yataye muri yombi, Umuyobozi mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), Emmanuel Kamanzi.
Aba bayobozi batawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki ya 2 nzeri 2017.
Sano yasimbuwe mu mpera z’icyumweru gishize ku buyobozi bwa WASAC na Aime Muzola. Ni umwanya yari yagiyeho kuva muri Nyakanga 2014.
Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege yatangaje ko bakurikiranyweho gutanga amasoko ya leta mu buryo budakurikije amategeko no gucunga nabi ibya rubanda nkuko bigaragara kuri The Newtimes.
Yagize ati “Iperereza ryagaragaje ko Sano yahaye mu buryo budakurikije amategeko, isoko rya miliyoni 61 sosiyete Cerrium Advisory Ltd. Iri soko ryari iryo kumenyereza no gukoresha ibizamini abakozi bashya.”
“Akurikiranyweho kandi gutanga irindi soko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ryo kubaka uruganda rutunganya amazi (pumping water station) muri Kayenzi mu karere ka Kamonyi rya Miliyoni 371.”
Kamanzi we araregwa gutanga amasoko adakurikije amategeko ya transformatteurs(imashini zihindura ingufu z’amashanyarazi) ndetse n’amapoto.
Yatanze kandi irindi soko rya transformatteurs 10 n’amapoto 400 mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byabarirwaga mu gaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 325, ni ukuvuga asaga miliyoni 275 mu mafaranga y’u Rwanda.
Badege akomeza avuga kubahiriza amategeko bizakomeza kubahirizwa, hagamijwe kutihanganira abarya ruswa n’abanyereza ibya rubanda.
Kuri iki kibazo ngo iperereza riracyakomeje, hagamijwe no kuvumbura abandi bafatanyacyaha.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *