p094v086.png

Jane Mugo, umugore wa mbere utinyitse muri Kenya ufatwa nk’Umwamikazi w’Ubutasi

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Jane Mugo wo mu gihugu cya Kenya ukora akazi k’iperereza wigenga (Private Detective) amaze kubaka izina muri iki gihugu kubera ibirego bitandukanye akemura biba byarananiye n’inzego z’umutekano zabigize umwuga ariko uburyo akoramo butuma bamwe bamwita umunyabyaha abandi bakamufata nk’intwari, mu gihe hari abemeza ko ari we mugore wa mbere utinyitse mu gihugu ku buryo n’abayobozi b’inzego z’umutekano bamutinya.

Jane Mugo ni Detective wigenga uzwi cyane kandi utavugwaho rumwe mu gihugu. Avuga ko yakemuye ibibazo by’ibyaha amagana, ariko bamwe bakavuga ko akoresha amategeko ye. Iwabo bakaba baramwise ‘Umwamikazi w’ubutasi’.

p094v086.png

Mu gihe bamwe bamwita intwari irwanya abanyabyaha, Urwego rw’ubugenzacyaha muri Kenya ruzwi nka DCI rwo rwageze aho rutangira gukurikirana ibikorwa bye ndetse anashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.

DCI isobanura Mugo nk’umunyabyaha ukaze (Serial Criminal) wagiye ugira uruhare mu bikorwa by’ubujura, ubugizi bwa nabi, kwiyita icyo atari cyo ndetse no gukangisha abantu kubica.

Mu 2015, yashinjwe ndetse aregwa mu butabera gufunga umugabo amasaha menshi amuhatira kwishyura Amashilingi ya Kenya 440,000 (miliyoni 3,9 z’Amanyarwanda). Muri uwo mwaka kandi yashinjwe kwigira umukozi wa leta ubwo yinjiraga mu biro by’umunyamategeko waburaniraga umuntu warenganyijwe.

DCI ndetse yamushinje gushimuta umunyemari wo muri Nairobi akamufungira mu biro bye ahitwa Baba Ndogo akamuhatira kwishyura umwenda yari arimo ugera ku Mashilingi 400,000.

Nk’uko tubikesha urubuga The Star rwo muri Kenya kandi kuwa 12 Ukuboza 2016, abakozi be, Isaac Ndiragu, Noreen Malala na Micheal Gita, bashinjwe kwiba umugabo amashilingi 90,000 yari amaze kubikuza muri banki, nyuma yo kwigira abapolisi. Aba bari bafite icyombo, amapingu na pistol bashinjwe icyaha cy’ubujura.

Mu 2019 DCI yemeje ko Mugo ari ushinzwe iperereza wigenga, ariko anafite ikigo cy’umutekano kigenga kitwa Trimo Security Limited.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iki kigo ariko, Mugo yakoranye n’inzego zitandukanye z’umutekano nk’umukozi w’ibanga (Undercover Agent). Yanakoranye kandi n’imiryango itegamiye kuri leta, iya leta, ndetse ayobora amahugurwa atandukanye anakora kuri dosiye zo ku rwego rwo hejuru.

Uyu mugore kandi yanakoreye n’uru rwego rw’ubugenzacyaha rwa DCI nabwo arukorera nk’umukozi w’ibanga.

Iki kigo cye gikora amaperereza yigenga, gukurikirana ibyaha ndetse kinashyuza amadeni kikanatanga serivisi z’umutekano.

051c3d5baada3f5f.jpg
Jane Mugo ari kumwe na Visi Perezida William Ruto

Ubwo yavuganaga na Business Daily, Mugo yasobanuye impamvu yahisemo gushinga ikigo cy’umutekano aho gukora indi business, asobanura ko yabitewe n’ibyo umuryango we waciyemo.

Ati: “Umuryango wanjye wanyuze mu karengane utakwizera kandi amahitamo yanjye ya business yagizwemo uruhare n’icyifuzo cyo gushakira abandi ubutabera.”

Mu kiganiro yagiranye na BBC kandi muri uyu mwaka ubwo yamusuraga iwe, yatangaje ko ari numero ya mbere muri Kenya, Afurika ndetse no ku Isi mu gukurikirana ibyaha.

Ati: “Ndi uwambere ku Isi, muri Afurika no muri Kenya. Nta n’umwe wantsinda.”

Amashuri yize

Jane Mugo yize amashuri yisumbuye ku ishuri ry’abakobwa ryitwa Karoti Girls High School riherereye ahitwa Kirinyaga aho yari n’umuyobozi w’abanyeshuri. Afite impamyabumenyi muri Criminology yakuye muri Kaminuza ya Kenyatta.

Guterwa ubwoba

Avugana na Daily Nation, yatangaje ukuntu yetewe ubwoba ndetse bamukangisha kugirira nabi umwana we w’umuhungu.

Ati “Nakurikiranwaga n’abantu bamwe bakomeye batishimiye iperereza nabakoragaho ku kwigabiza ubutaka. Bakoreshaga nimero z’abafatabuguzi mu kunyoherereza ubutumwa buntera ubwoba, bikagorana kubakurikirana,”

Gutabwa muri yombi

Muri Nzeri 2019, Jane Mugo yatawe muri yombi. Impapuro zo kumuta muri yombi zari zaturutse muri DCI ku itariki 11 Nzeri 2019. Icyo gihe yashinjwe ubujura, kwiyita icyo atari cyo no gukangisha abantu kubica.

Impapuro zo kumuta muri yombi zaje guteshwa agaciro, ariko Mugo ategekwa kuzitaba urukiko, ariko we ashimangira ko izo mpapuro zasohowe kubera ikirego yari arimo arakurikirana. Nubwo atatangaje byinshi kuri icyo kirego, yavuze ko gifitanye isano na ruswa yo ku rwego rwo hejuru mu bayobozi bakuru b’inzego z’umutekano muri Guverinoma ya Kenya.

Nubwo bimeze gutyo ariko, ngo Jane Mugo yaba anafite abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Kenya bakorana nawe bamukingira ikibaba ku buryo ntacyo wapfa kumukoraho.

ui.jpg

Kubera iterabwoba akunda gushyirwaho, aho atuye hafite uburinzi wagirango ni ubw’umukuru w’igihugu aho urugo rwe ruba rukikijwe n’abasore b’inkorokoro (biganjemo abahoze ari abapolisi) ndetse n’imbwa z’inkazi zigera kuri enye, harimo imwe yiswe Hitler yabanje gutera ubwoba umunyamakuru wa BBC wari wamusuye.

bb-3.jpg

Inzu ye ndetse no mu nkengero zayo huzuye za camera z’umutekano, ibyo kurya bye kandi bibanza gusuzumwa ngo harebwe niba nta burozi burimo kuko ngo bagerageje kenshi kumwica babukoresheje.

Mu rwego rwo kwirindira umutekano kandi Mugo avuga ko yize umukino njyarugamba wa Tae Kondo nk’uko yabigaragarije umunyamakuru amwereka uko yakwirwanaho ahuye n’umwanzi. Yerekana ahantu hatandukanye ashobora gufata umwanzi akayamanika batiriwe bajya no mu mitsi usibye ko afite n’imbaraga zidasanzwe ugereranyije n’ukuntu angana.

ii-2.jpg

Abasore bamukorera kandi bahora mu myitozo ikomeye ya hato na hato ku buryo ubakuriye adatinya no kwemeza ko imyitozo iri ku rwego rw’iya Special Forces ndetse bashobora kuba banayirusha.

Ese mu Rwanda haba hari abagore batinyitse nka Jane Mugo, haba se hari abishobora mu kazi nk’aka gakomeye ko gukurikirana abanyabyaha batandukanye ku giti cyabo badakorera leta?

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Jane Mugo, umugore wa mbere utinyitse muri Kenya ufatwa nk’Umwamikazi w’Ubutasi
    Private Detective no mu Rwanda irakenewe.
    Abize criminology ndetse ari n’inararibonye muri criminal investigations ni benshi.
    Uru rwego rwakunganira izindi rwose.
    Harabura iki ngo rwemererwe gukora mu Rwanda ko ahenshi kugaragaza ko rutanga umusaruro.

  2. Jane Mugo, umugore wa mbere utinyitse muri Kenya ufatwa nk’Umwamikazi w’Ubutasi
    Private Detective no mu Rwanda irakenewe.
    Abize criminology ndetse ari n’inararibonye muri criminal investigations ni benshi.
    Uru rwego rwakunganira izindi rwose.
    Harabura iki ngo rwemererwe gukora mu Rwanda ko ahenshi kugaragaza ko rutanga umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *