Minisitiri w’uburezi na siporo muri Uganda unasanzwe ari umugore wa Perezida Yoweri Museveni, Janet Kataha Museveni, yagaragaje ko ahangayikishije n’uburyo abana babyukira ku ishuri hakiri kare cyane, bagacyurwa bwije.
Janet yagejeje izi mpungenge ku banyamakuru mu kiganiro bagiranye tariki ya 4 Gicurasi 2022, cyari cyerekeye gahunda zitandukanye z’urwego rw’uburezi.
Uyu muyobozi yavuze ko bidakwiye ko abanyeshuri bageza saa kumi n’imwe z’umugoroba bakiri ku ishuri kandi baba bazindutse kare. Ati: “Ntabwo abana bagomba kuba bakiri ku ishuri nyuma ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Abarimu bagomba gukora ibishoboka ku buryo nta bana baba bakiri ku ishuri saa kumi n’imwe.”
Yakomeje ati: “Nk’umubyeyi kandi nk’umuntu mukuru muri iki gihugu, mpangayikishijwe cyane n’uburyo abana bacu bikorezwa umutwaro, bakaryama bakerewe, bakabyuka kare bitewe na gahunda z’ishuri.”
Minisitiri Janet yagaragaje ko ari ikibazo kubona hari amashuri ajya gukura abana iwabo mbere ya saa kumi n’igice z’igitondo, bakagerayo mbere ya saa moya z’igitondo. Ati: “Uyu mwana wagejejwe ku ishuri mbere ya saa moya z’igitondo, aba ku ishuri kugeza saa moya n’igice z’umugoroba. Ibi si byo.”
Uyu muyobozi yahise asaba komisiyo ishinzwe politiki y’uburezi gusuzuma iki kibazo, ikagifatira ingamba.



2 Responses
Janet Museveni ahangayikishijwe n’uburyo abana babyukira ku ishuri kare cyane, bagacyurwa bwije
No mu Rwanda minister w’uburezi azasuzume icyo kibazo umwanawo mu cyaro samoya ku ishuri sa moya mu rugo with 6km
Janet Museveni ahangayikishijwe n’uburyo abana babyukira ku ishuri kare cyane, bagacyurwa bwije
No mu Rwanda minister w’uburezi azasuzume icyo kibazo umwanawo mu cyaro samoya ku ishuri sa moya mu rugo with 6km