Janet Museveni yakiriye inkoni y’umwamikazi w’u Bwongereza mbere yo koherezwa mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Madamu Janet Museveni wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yakiriye inkoni y’umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda aho izazengurutswa.

Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri Uganda, yakiriye iriya nkoni mbere y’uko izengurutswa muri icyo gihugu.

Ku itariki ya 13 Ukwakira ni bwo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yamenyesheje Inama y’abagize Guverinoma y’u Rwanda ko “Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza izazengurutswa mu Rwanda ku wa 9 – 12 Ugushyingo 2021.”

Ni nyuma yo kuva mu gihugu cya Uganda aho kuri ubu iri kubarizwa.

Igikorwa cyo kuzengurutsa mu Rwanda iyi nkoni kizabanziriza imikino izahuza ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izabera i Birmingham ku wa 27 Nyakanga – 7 Kanama 2022.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu binyamuryango bya Common Wealth ni kimwe mu bigomba guhagararirwa muri iriya mikino.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Janet Museveni yakiriye inkoni y’umwamikazi w’u Bwongereza mbere yo koherezwa mu Rwanda
    Nkurwandase ndibaza kuzengurutsa iyonkoni mugihugu cyacu ibyo nakahe gaciro bisigira abanyarwanda? Nabazaga ubizi yansubiza murakoze

  2. Janet Museveni yakiriye inkoni y’umwamikazi w’u Bwongereza mbere yo koherezwa mu Rwanda
    Nkurwandase ndibaza kuzengurutsa iyonkoni mugihugu cyacu ibyo nakahe gaciro bisigira abanyarwanda? Nabazaga ubizi yansubiza murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *