Jay Polly aravuga ko Tuff Gangz itazongera gutandukana ukundi

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Jay Polly arizeza abakunzi b’iri tsinda ko Tuff Gangz ikomeye kurusha uko yahoze ku buryo kongera gutandukana bitoroshye, ni nyuma y’aho abagize itsinda Tuff Gangz basubiranye.
Ibi Jay Polly yabitangarije Bwiza.com, ubwo yayigezagaho indirimbo ya Tuff Gangz nshya yitwa “For Some one”. Uyu muhanzi yagarutse ku kizere aha abakunzi b’iri tsinda ko ritazongera gutandukana.
Yagize ati “Twe twagiye gusubirana habayeho ibiganiro byinshi kuri buri umwe mu bagize Tuff Gangz, ndavuga Green P, Fireman, Bull Dog nanjye, twarebeye hamwe icyatumye dutandukana tugishakira umuti uhamye. Ndibaza ko ubu ikituraje ishinga ari ugukora business, kandi umuziki tugiye gukora utandukanye n’uwo twakoraga mbere, mbere twashakaga kubaka izina ari ubu twinjiye mu gucuruza”.
Yakomeje avuga ko hari imishinga myinshi bahishiye abakunzi babo, harimo indirimbo iri hafi gushyirwa hanze bakoranye n’umuhanzi The Ben.
Tuff Gangz ni itsinda ryatangiye kumvikana mu muziki nyarwanda mu mwaka wa 2008, ryari rigizwe n’abahanzi 5 aribo; P Fla, Green P, Fire Man, Jay Polly ndetse na Bull Dog.
Ku ikubitiro mu mwaka wa 2010 Pfla yaje kwirukanwa muri iri tsinda ku mpamvu zitasobanuwe neza, ahanini ariko bagenzi be bamushinjaga kugira imyitwarire itari myiza.
Aba bagabo bane bakomeje umuziki kugeza muri 2013 wabona nta kibazo kirimo hagati ya bo, basohoraga indirimbo bari kumwe ndetse rimwe na rimwe buri umwe muri bo agakora kugiti ke.
Jay Polly yaje gukora indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane bituma arenga kuri bagenzi be, ibi byanatumye bagenzi be batangira kumwishyiramo ko akoresha izina ry’itsinda mu nyungu ze bwite, aha niho amakimbirane yatangiye kuvuka, bisa naho buri wese hano yari akomeje umuziki kugiti cye ariko babigira ibanga.
Nyuma y’aho gato mu mpera za 2014, haje kumvikana inkuru ko iritsinda rigiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo bari kumwe bose, ariko iby’uyu muzingo nta wamenya aho byahereye.
Mu mpera za 2015 ni bwo ibyo bakomeje guhisha byaje kujya hanze maze aba bagabo baratandukana ku buryo bweruye, Green p, Fire Man na Bull Dog bajya ukwabo bashinga irindi tsinda bise Stone Church, Jay Polly nawe agumana Tuff Gang nshya yongeramo abandi bahanzi batavuzweho rumwe.
Aha niho hatangiye kumvikana indirimbo ziganjemo kurasana mu magambo ku mpande zombi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, amakuru yavuzwe kuri iri tsinda ni uko bose bashimangiraga ko bari mu biganiro byo kuba basubirana ndetse bagakora umuziki ari abahanzi batanu nk’uko batangiye.
Gusa siko byaje kugenda kuko mu ntangiriro za Nzeri nibwo Bull Dog, Jay Polly, Fireman na Green P basubiye gukorana nk’itsinda mu gihe mugenzi wabo Pfla batangiranye , afungiye muri gereza ya Mageragere.
Jay Polly kandi ntiyarebwe neza na bagenzi be bamushinjije kubibagirwa, ubwo yatwaraga igihembo cya Guma Guma Super Star.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *