Kambale Wilondja uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jay Squeezer cyangwa Kasuku, yatewe n’abagizi ba nabi mu rugo rwe ruherereye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baramukubita bikomeye bamusiga ari intere.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Mata 2026. Jay Squeezer yavuze ko yatewe n’itsinda ry’abasore batatu, babiri muri bo bitwaje imbunda nto, mu gihe undi yari afite igikoresho gisa n’umuhini. Nubwo bamukubise cyane, ntiyabura gushimira Imana yamurinze kuko batashoboye kumwambura ubuzima.
Yavuze ko aba bagizi ba nabi binjiye mu nzu ye biyise abakozi batwara ubutumwa bwo mu ngo, bakamugeraho byoroshye kuko atuye ahantu hugaragara ku muhanda. Icyakora, ntibashoboye kumara umugambi wabo kubera ko umuturanyi w’umukecuru wabonye ibiri kuba yegereye umuryango, bigatera umwe muri abo bagizi ba nabi ubwoba, bahita biruka.
Nubwo abo bagabo bari bipfutse mu maso, Jay Squeezer yavuze ko amagambo bamubwiraga agaragazaga ko bari bafite umugambi wo kumwica. Yemeje ko yamaze gutanga ikirego kuri Polisi kandi ateganya kuvugana n’ubuyobozi bw’aho atuye kugira ngo hakazwe umutekano.
Yasoje ashimira Imana yamurinze, agaragaza ko yari hafi kuhasiga ubuzima ariko igakinga akaboko.


