Jean-Baptiste Mugimba uregwa ibyaha bya jenoside n’ iby’ intambara yanditse ibaruwa ifunguye yerekana impungenge afite zo koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Muri iyi baruwa Mugimba yageneye kopi Minisitiri w’ Umutekano n’ Ubutabera w’ u Buholande, Gerard Adriaan « Ard » van der Steur amusaba ko yatesha agaciro icyifuzo cya Leta y’ u Rwanda cyo kumwohereza kuburanishirizwa mu nkiko zaho yakoreye ibyaha aregwa.
Uyu Mugimba atangiye kwiyambaza inzego zitandukanye zirimo itangazamakuru mu gihe ku italiki 5 Nyakanga 2016 , Urukiko Rukuru mu Buholande rwari rwemeje ko we na mugenzi we Jean Claude Iyamuremye boherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Mu ibaruwa ye ifunguye , Jean Baptiste Mugimba yishingikiriza ko mu mwaka w’i 2015, Urukiko rw’ Ubujurire rw’ i La Haye rwari rwemeje ko Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye batagomba kuburanishirizwa mu Rwanda ngo kuko urubanza rwabo rushobora guhabwa isura ya politiki.
Jean Baptiste Mugimba aregwa kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Nyakabanda ndetse na Jean Claude Iyamuremye akaregwa kwicisha Abatutsi ibihumbi 3 ubwo bashakaga ubuhungiro muri ETO Kicukiro (Kigali).
N’ ubwo aba bombi baregwa ibyaha bya jenoside n’ ubwicanyi, Mugimba arabihakana yivuye inyuma ndetse akanemeza ko n’ iperereza ryibanze ryabuze ibimenyetso simusiga bimushinja.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jean-Baptiste Mugimba umaze imyaka 15 mu buhungiro I Amsterdam mu Buholandi, yari umunyamabanga mukuru wa CDR/Impuzamugambi, ishyaka ry’ intagondwa z’ Abahutu ryagize uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu Rwanda mu mwaka w’ I 1994.
N’ ubwo bimeze bityo ,igihugu cy’ u Buholandi gifitanye imikoranire ikomeye mu by’ ubutabera ndetse kinagenera u Rwanda inkunga ikomeye kugira ngo inkiko zirusheho guca imanza ziboneye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com



