Jeannette Kagame yakiriye umuyobozi wa BAL

Sangiza iyi nkuru

Madam Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro birambuye ku bijyanye no guteza imbere siporo mu rubyiruko na Claire Kamanzi usanzwe ayobora NBA Africa ndetse na Amadou Gallo Fall Perezida wa Basketball Africa League (BAL)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024 nibwo Madam Jeannette Kagame yakiriye umuyobozi wa NBA Africa, Claire Kamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall mu biro bikuru by’Umuryango Imbuto Foundation.

Zimwe mu ngingo baganiriyeho harimo kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’umukino wa Basketball mu Rwanda no guteza imbere siporo mu bakiri bato mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2021, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na BAL yo kwakira imikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL ryari rigitangira.

Bigeze muri 2023 kandi Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, bongereye amasezerano y’ubufatanye na BAL azageza muri 2028.

Aya masezerano y’imyaka itanu yongerewe yemerera u Rwanda kwakira imikino yo gufashaka itike y’imikino ya nyuma muri 2025 na 2027 no kwakira imikino ya nyuma ya 2024, 2026 na 2028.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *