Général de Brigade Eddy Kapend uyobora akarere ka 22 ka Gisirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yatangaje ko yiyemeje gufata mpiri Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu, akamujyana i Kinshasa.
Ni amagambo uyu musirikare mukuru yatangaje mu gihe umwuka wa politiki n'umutekano muri RDC ukomeje kuzamba, cyane cyane nyuma y'uko Kabila agaragaje uruhare rwe mu ishingwa ry'Ihuriro ryiswe Front pour la Refondation de la Nation (FRN), rihanganye n'ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Mu magambo yasubiwemo n'ibitangazamakuru byo muri RDC Kapend yagize ati: “Nzi neza Joseph Kabila. Nakoranye na se, Kabila, akiri uruhinja. Ndashaka kumufata nkamujyana i Kinshasa.”
Ibi bije bikurikira andi magambo akomeye Kapend yari yatangaje ku wa 26 Ukwakira 2026, ubwo yagiranaga inama n'abasirikare n'abapolisi mu kigo cya gisirikare cya Major Vangu, i Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga.
Icyo gihe yasabye ingabo na Polisi kongera kuba maso no kwitegura guhangana n'ibibazo by'umutekano byugarije igihugu.
Yagarutse kandi kuri Joseph Kabila, amushinja gushaka kongera gufata ubutegetsi akoresheje intwaro, amugereranya na Goliyati wo muri Bibiliya, naho we akiyita Dawidi witeguye kumuhangana.
Kapend yagize ati: “Ndi Dawidi witeguye kumuhangana.”
Yasabye abasirikare n'abapolisi kutemera gukoreshwa muri politiki, ahubwo bagakomeza inshingano zabo zo kurinda igihugu.
Joseph Kabila wahoze ayobora RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ari mu bantu bakomeye bagize uruhare mu ishingwa rya FRN, ihuriro rihuza abanyapolitiki n'abasirikare barimo abahoze mu ihuriro rya AFC/M23.
Iri huriro riyobowe na Kabila, aho Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki bari mu barifiteho inshingano z'ubuyobozi, mu gihe Jenerali Sultani Makenga ari Umugaba Mukuru w'Ingabo waryo.
Kuba Kabila ari mu ishyaka ry'ubutegetsi ritavuga rumwe na Kinshasa, ndetse n'uruhare rwe muri FRN, byatumye amagambo y'abayobozi bakuru ba gisirikare bamuvugaho arushaho gukurura impaka muri RDC.


